CHUK izimuka, ariko urwibutso rwa Jenoside n’amateka bizasigara aha - Dr. Mpunga

Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bwatangaje ko ibitaro bizimuka ariko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhari n’amateka y’ibyabere mu cyahoze ari CHK mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bisigare.

Abayobozi batandukanye bunamiye Abatutsi biciwe muri CHK
Abayobozi batandukanye bunamiye Abatutsi biciwe muri CHK

Byagarutsweho ku mugoroba wa tariki 27 Kamena 2025, ubwo muri ibyo bitaro hibukwaga ku nshuro ya 31 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abandi bari bahahungiye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri CHUK hari hasanzwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe mu 2004, ariko nyuma y’imyaka irenga 20 rukaba rutari rukijyana n’igihe, ari nayo mpamvu rwavuguruwe kugira ngo habe ahantu hashobora kubika amateka by’igihe kirambye, yaba ibitaro bihakorera cyangwa igihe bitazaba bikihakorera.

Ni urwibutso rwanditseho amazina y’abantu 84 bahiciwe barimo abari abarwayi, bakicwa n’abaganga bari bafite inshingano zo kurengera ubuzima bwabo.

Kuba handitseho amazina y’abantu 84, si uko aribo bonyine biciwe muri CHK, ahubwo ni uko ari bo bamaze kumenyakana.

Bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibyo bitaro, bavuga ko hakorewe ubwicanyi n’ubugome bw’indengakamere, byakozwe na bamwe mu baganga n’abasirikare biyambitse imyambaro y’abaganga.

Marie Ange Umunyana avuga ko bibuka ababyeyi abavandimwe, abakozi n'abari bahunguye muri CHK bahiciwe
Marie Ange Umunyana avuga ko bibuka ababyeyi abavandimwe, abakozi n’abari bahunguye muri CHK bahiciwe

Marie Ange Umunyana wari uhagarariye imiryango y’abarokotse bafite ababo biciwe muri CHK, yavuze abo bibuka abarimo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti, abakoraga muri CHK, abarwayi ndetse n’abarwaza.

Ati "Ku barwayi by’umwihariko, twibuka abari bazanywe mu bitaro batarashiramo umwuka ariko aho kuvurwa bakicwa n’abaganga bakabarengeye. Turibuka n’abahungiye hano benshi bizeye ko kwa muganga ari ahantu hatekanye ho guhungira, ariko abicanyi bakahabamburira ubuzima."

Yunzemo ati "Ku giti cyanjye uyu munsi ndibuka ababyeyi banjye Iribagiza Clémence wakoraga hano muri Clinique, na papa wanjye Mutaga Athanase bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ndibuka na marume witwaga Uhoraningoga Vedaste wiciwe hano aho yari yazanywe na Croix-Rouge bamuvanye i Gikondo bamutemaguye, ariko aho kugira ngo abaganga bamutabare aba ari bo bamuhuhura."

Umuyobozi Mukuru wa CHUK Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 ari bwo bihaye umuhigo wo kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa CHK, kandi bikaba byarakozwe bigizwemo uruhare n’abakozi.

Ati "Amafaranga yose twakoresheje twubaka uru rwibutso nta handi yavuye uretse mu bakozi, kandi n’inama twagiye tujya n’ubuyobozi bwa CHUK n’abandi bakorana byatumye tugera kuri uyu musaruro. Uru rwibutso nk’uko murubona ntabwo rurarangira 100%, rugeze hafi kuri 95%, hari ibindi bigikorwa birimo gutera ibiti bizatanga igicucu kugira ngo hamere neza, mu minsi iri imbere hazaba hatunganye."

Dr. Tharcisse Mpunga
Dr. Tharcisse Mpunga

Arongera ati "Nk’uko mubizi tuzimuka mu bihe biri imbere, ariko nubwo tuzimuka, amateka tuzayimukana mu bwonko ariko aho yabereye ni ahangaha ntabwo tuzimukana ubu butaka. Tukaba twarabikoze ngo aha hantu tuhasige nk’icyibutso gikomeye cy’amateka ya CHK tuzahora tuzirikana igihe cyose tuzaba tuhibukira."

Ibyo ngo bizabagirira akamaro mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside mu Rwanda no muri CHUK by’umwihariko, kuko bizabafasha mu gukomeza kwigisha abaganga n’abandi bose babagana akamaro ko kubaha umuntu, kugira impuhwe no kwita ku bantu.

Komiseri ushinzwe Kwibuka muri IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, Rashid Habinshuti, yavuze ko nubwo hari abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, ariko CHK ari hamwe mu hakiriye Abatutsi bahuye n’ibibazo by’ubwicanyi mbere y’uko iyo ndege igwa.

Yagize ati "Hano hakoraga umuganga wavaga mu gihugu cya Haïti yari atuye mu Biryogo, twari duturanye, yari afite umugabo witwataga Maurice, interahamwe ruharwa bitaga Katumba ikimara gupfa mu buryo butamenyekanye, uwo Maurice bahise bamuca umutwe. Icyo gihe banateye turunevisi umubyeyi bitaga Thérèse wari umwarimu hano ku kigo cya EPA, yaratwigishije. Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko CHK ari kimwe mu bitaro byabonye abarwayi bahuye n’ibibazo mbere y’uko n’iyo ndege igwa."

Rashid Habinshuti
Rashid Habinshuti

Kimwe n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokokeye muri CHK bashimira Inkotanyi zabarokoye kuko zatumye bongera guhobera ubuzima nyuma yayo, binyuze mu kubavura ibikomere bigaragara n’ibitagaragara, kwiga, kubakirwa n’ibindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka