Pakistan: Abasirikare 16 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi
Muri Pakistan, umwiyahuzi yashoye imodoka yari arimo yuzuye ibisasu ku mudoka zari zitwaye abasirikare b’icyo gihugu, 16 muri bo bahasiga ubuzima, nk’uko inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu zabitangarije AFP.

Icyo gitero cyabereye mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistan, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, ubuyobozi bukavuga ko hari n’abasivili 14 bakomeretse.
Umwe mu bapolisi bakuru b’icyo gihugu utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye AFP ko ibyo bisasu byashenye inzu ebyiri hakomerekeramo abana bane.
Itsinda ry’Abataribani bo muri Pakistan ni bo bigambye icyo gitero, bavuga ko cyateguwe na Brigade y’abiyahuzi (Kamikazes).
Ubugizi bwa nabi bwakomeje kwiyongera mu burengerazuba bwa Pakistan aho ihana imbibi na Afghanistan, kuva Abataribani bagaruka ku butegetsi bw’icyo gihugu mu 2021.
Umwaka wa 2024 ni wo wabayemo impfu nyinshi mu myaka 10 ishize, kuko hapfuye abantu barenga 1600, hafi ya ½ cyabo bakaba ari abasirikare n’abapolisi, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’ubushakashatsi no kwiga ku bibazo by’umutekano cya Islamabad.
Muri rusange kuva muri Mutarama uyu mwaka, abantu 240 bamaze gupfa bazize imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Pakistan, kandi mu bapfuye higanjemo abo mu nzego z’umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|