Abarenga 800 bagiye gutoranywamo abazitabira imikino Olempike ya Dakar

Binyuze muri Porogaramu Isonga ya Minisiteri ya Siporo, abana barenga 800 bagiye gutoranywamo bazakina imikino olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Senegal umwaka utaha

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 25/06/2025, mu karere ka Nyanza harabera amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 16 basanzwe muri Porogaramu Isonga ya Minisiteri ya Siporo igamije kuzamura impano z’abakiri bato.

Porogaramu Isonga isanzwe ihuriza hamwe abana hagamijwe guhitamo abafite impano mu mikino itandukanye
Porogaramu Isonga isanzwe ihuriza hamwe abana hagamijwe guhitamo abafite impano mu mikino itandukanye

Ni amarushanwa azahuriza hamwe abana 870 barimo abahungu 435 n’abakobwa 435, bakina imikino itanu aho Umupira w’amaguru urimo abana 216, Basketball 88, 168, gusiganwa ku magare abana 60, Fencing 24 na 26 bakina Taekwondo.

Iyi Porogaramu Isonga ya Minisiteri ya Siporo iri gukora ku bufatanye na Komite olempike y’u Rwanda, Federasiyo z’imikino itandukanye mu Rwanda ndetse n’inzego z’uburezi.

Iyi porogaramu kugeza ubu ikaba yaratangiye gutanga umusaruro aho bamwe mu bana bayizamukiyemo batangiye gukinira amakipe y’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga harimo Handball, Basketball n’umupira w’amaguru.

Abana baturutse mu bigo bikoreramo Porogaramu Isonga bamaze kugera mu karere ka Nyanza ahazabera amarushanwa
Abana baturutse mu bigo bikoreramo Porogaramu Isonga bamaze kugera mu karere ka Nyanza ahazabera amarushanwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka