
Abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije ni myugariro wo hagati Rushema Chris wakiniraga Mukura VS yari asojemo amasezerano. Uyu musore wari umaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports yasinye imyaka ibiri yambara ubururu n’umweru.
Undi wasinyiye Rayon Sports nk’umukinnyi mushya ni Umurundi, Tambwe Gregoire ukina hagati asatira, aho uyu musore uvuye muri Musongati FC y’iwabo, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Aba bose biyongeraho myugariro w’iburyo Serumogo Ally wongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yagezemo mu mpeshyi ya 2023, aho asinye nyuma y’uko Fitina Omborenga bari bamaze umwaka barwanira umwanya, asubiye muri APR FC.
Biteganyijwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, aho izaba iyobowe n’umutoza mushya wa yo Afahmia Lotfi wageze mu Rwanda, ku wa Gatanu ,tariki 27 Kamena 2025.



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|