Rayon Sports yasinyishije babiri bashya, Serumogo yongera amasezerano

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bashya, inongerera amasezerano myugariro Serumogo Ally.

Abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije ni myugariro wo hagati Rushema Chris wakiniraga Mukura VS yari asojemo amasezerano. Uyu musore wari umaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports yasinye imyaka ibiri yambara ubururu n’umweru.

Undi wasinyiye Rayon Sports nk’umukinnyi mushya ni Umurundi, Tambwe Gregoire ukina hagati asatira, aho uyu musore uvuye muri Musongati FC y’iwabo, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Aba bose biyongeraho myugariro w’iburyo Serumogo Ally wongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yagezemo mu mpeshyi ya 2023, aho asinye nyuma y’uko Fitina Omborenga bari bamaze umwaka barwanira umwanya, asubiye muri APR FC.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, aho izaba iyobowe n’umutoza mushya wa yo Afahmia Lotfi wageze mu Rwanda, ku wa Gatanu ,tariki 27 Kamena 2025.

Rushema Chris wakiniraga Mukura VS yasinyiye Rayon Sports
Rushema Chris wakiniraga Mukura VS yasinyiye Rayon Sports
Gloire Tambwe ukina hagati asatira (nomero umunani) yasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri
Gloire Tambwe ukina hagati asatira (nomero umunani) yasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka