Urubyiruko rusanga imishinga y’ikoranabuhanga izarurinda ubushomeri

Muri iki gihe abatuye u Rwanda n’Isi muri rusange bahanze amaso ikoranabuhanga kuko ritanga akazi, kakihuta kandi mu buryo butavunanye, urubyiruko na rwo ntirwatanzwe ayo mahirwe, cyane ko u Rwanda rukora ibishoboka ngo buri wese ikoranabuhanga rimugereho, rukumva kuryitabira bizarufasha kwihangira imirimo rugatandukana n’ubushomeri.

Bahamya ko ikoranabuhanga ritanga akazi kenshi
Bahamya ko ikoranabuhanga ritanga akazi kenshi

Hakizimana Jules, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ikoranabuhanga akaba yikorera, avuga ko ku kwezi yihemba ibihumbi 300Frw, akumva nta gahunda afite yo gushaka akazi ahandi.

Ati “Ndi umu agent w’amabanki atandukanye, nakira abashaka kubitsa cyangwa kohereza amafaranga. Hari ababa bashaka izindi serivisi ku Irembo na bo nkabakira, kandi ibyo byose birishyurwa, ngasanga ku kwezi nanjye mfite umushahara nishimira mbikesha ikoranabuhanga. Nashishikariza urubyiruko bagenzi banjye kuryihuguramo ubundi bagakora bagatandukana n’ubukene”.

Uwineza Jovine na we ati “Ubu njye ndimo gushaka uko nakwihugura mu ikoranabuhanga, kuko mbona ko utarikurikiye rigusiga ugasigara inyuma mu iterambere. Mbona ibintu byinshi muri iki gihe bikorwa mu ikoranabuhanga, nkumva ko mbigiyemo ntabura akazi, cyangwa nkakihangira nubwo kubona igishoro bigorana”.

Ibi arabivuga mu gihe hari umushinga wa Leta uzwi nka Innovate4DigiJobs, watangijwe na Rwanda ICT Chamber na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, ukaba ufite mu nshingano guhugura urubyiruko, rukabona ubumenyi buhagije ku buryo rwahangana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’uwo mushinga, Ineza Aulolie, avuga ko benshi mu barangiza kwiga bagera hanze ntibabone akazi, ari yo mpamvu y’uyu munshinga.

Agira ati “Imibare yerekana ko n’ubwo benshi barangiza amashuri, ababona akazi ari mbarwa, abashaka kwihangira imirimo na bo bagahura n’imbogamizi zo kubura igishoro. Dutekereza ko duhaye ba rwiyemezamirimo amafaranga bakagura ibikorwa byabo, byatuma na bo baha akazi urubyiruko. Niba uyu munsi bafasha abantu 20, dushaka ko bagera kuri 50".

Uyu mushinga uzakorera mu turere twa Huye, Kayonza, Musanze, Gasabo, Nyagatare, Nyarugenge, Rubavu, Ruhango na Rusizi. Utu turere ngo twatoranyijwe kubera ubwinshi bw’urubyiruko ruhari, no kuba harimo ibigo by’amashuri byinshi ku buryo abanyeshuri batanga ibitekerezo by’imishinga yagira akamaro.

Ineza avuga ko icyo gihe ibigo by’amashuri byemererwa gutanga imishinga y’abanyeshuri kugira ngo ihabwe amafaranga, bashyire mu bikorwa inzozi zabo bityo babe bafasha n’abandi.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko ubushomeri bwari kuri 14.7% mu kwezi k’Ugushyingo 2024, n’ubwo bwagabanutseho gato kuko bwari kuri 16,8% mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

Ibi biragaragaza ko umushinga Innovate4DigiJobs, unashyigikiwe n’ikigo ‘Luxembourg AID and Development’ n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mirimo (ILO), uzagira uruhare mu gukomeza kugabanya iyo mibare y’abashomeri, cyane ko abazawukomoraho akazi bizunganira Leta muri gahunda yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka.

Ibigo bitandukanye byiyemeje gufasha urubyiruko kuva mu bushomeri binyuze mu ikoranabuhanga
Ibigo bitandukanye byiyemeje gufasha urubyiruko kuva mu bushomeri binyuze mu ikoranabuhanga

Uyu mushinga urimo n’irushanwa rigamije guteza imbere impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, binyuze mu gushyigikira urubyiruko rwahanze udushya, guteza imbere ubumenyi bw’ubucuruzi no guhanga imirimo inoze.

Urubyiruko rufite imishinga, cyane cyane urwo mu turere twatoranyijwe, rukaba ruhamagarirwa kwiyandikisha muri iryo rushanwa bitarenze tariki 27 Kamena 2025, runyuze ku rubuga rwa Rwanda ICT Chamber.

Abazatoranywa mu guhanga udushya kurusha abandi, bazahabwa inkunga iri hagati ya Miliyoni 14 na 99 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka