Basketball: APR na Patriots rwabuze gica, hategerejwe umukino wa gatanu

Ikipe ya APR Basketball Club yatsinze Patriots mu mukino wa kane wa kamarampaka banganya imikino 2-2, bityo bagomba gutegereza umukino wa gatanu hakamenyekana ujya ku mukino wa nyuma.

APR na Patriots zanganyije imikino 2-2, hategerejwe uwo guca impaka
APR na Patriots zanganyije imikino 2-2, hategerejwe uwo guca impaka

Ni umukino wa kane wa 1/2 muri itanu igize iya kamarampaka bagomba gutanguranwa, wakinwe ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 muri BK Arena, aho APR BBC yatsinze ikipe ya Patriots amanota 87 kuri 63.

Ni umukino ikipe ya APR yasabwaga gutsinda kugira ngo nibura itegereze umukino wa gatanu, kuko iyo iwutakaza yari guhita isezererwa kuko Patriots yo yasabwaga intsinzi imwe gusa.

Ikipe ya APR BBC ni yo yatangiye neza uyu mukino, kuko ni nayo yaje kwegukana agace ka mbere ku manota 23 kuri 16.

Mu gace ka kabiri APR BBC ntabwo yigeze yemerera Patriots ko iyijya imbere, kuko yakegukanye ku manota 20 kuri 14 ya Patriots.

Axel Mpoyo wa APR ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Axel Mpoyo wa APR ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza

Bakiva kuruhuka, ikipe ya Patriots BBC yagerageje kureba ko yagabanya ikinyuranyo ariko APR iyibera ibamba, bityo nanone yongera gutakaza aka gace ku manota 18 kuri 15 ya Patriots, bituma ikinyuranyo gikomeza kwiyongera.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, ntabwo ikipe ya Patriots yorohewe kuko APR yaje kongera kwegukana aka gace ku manota 26 kuri 18 ya Patriots, bityo umukino urangira ku giteranyo cy’amanota 87 kuri 63.

Nyuma yo gutsindwa kwa Patriots, bivuze ko amakipe yombi ubu anganyije imikino 2-2, hakazategerezwa umukino wa nyuma (game 5) uzakinwa kuri iki cyumweru, ndetse akaba ari na wo uzagaragaza uwerekeza ku mukino wa nyuma agasangayo ikipe ya REG BBC, yo yamaze kugerayo nyuma yo gusezerera ikipe ya UGB.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka