Mu Rwanda umuntu umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe - Minisante

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Butera Yvan yagaragaje ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikwiriye kwitabwaho kuko mu Rwanda umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe byibuze inshuro imwe.

Agaragaza uko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gihagaze ku Isi no mu Rwanda muri rusange Dr Butera yavuze ko hakwiye ubufatanye mu nzego zose kuko ubu u Rwanda rwubatse inzego z’ubuzima zirimo nizo kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Yagize ati “ Rwanda kubera ikibazo cy’umwihariko w’igihugu cy’u Rwanda rwahuye nacyo ndetse n’ibibazo byinshi birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi ubushakashatsi bwa 2018 bwerekanye ko umuntu umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.”

Ni mu gihe ku isi yose muri rusange, umuntu umwe mu munani yahuye nibura inshuro imwe n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Dr Butera yavuze ko impamvu nyamukuru ituma abantu mu Rwanda bagira ibibazo byo mu mutwe bituruka ku gahinda gakabije, ari nabyo bihuye n’amateka igihu cyanyuzemo ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagera kuri 11.9%.

Ihungabana riri kuri 8,1%, ubwoba 3.6%, abafite imyitwarire ibangamiye abandi 0,8%, abagira ibitekerezo byo kwiyahura 0,5%, Indwara y’ihindagurika rikabije ry’amarangamutima 0,1%, abakoresha ibiyobyabwenge ku rugero ruri hejuru ni 0.3%, kunywa inzoga birenze urugero ni 1.6%, naho uburwayi bw’igicuri bari kuri 2.9%.

Avuga ku kibazo kijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Dr. Butera yavuze ko biterwa n’ingaruka y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kuko nabyo bitera indwara zo kwiheba n’agahinda gakabije.

Mu Rwanda abantu bafite imyaka kuva kuri 26 kugera kuri 35 bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bagera kuri 21% naho abafite imyaka kuva kuri 46-55 bagize ikibazo cy’Ubuzima bwo mu mutwe inshuro imwe bagera kuri 26,9%.

Dr Butera avuga ko umubare munini w’abahura n’ikibazo cyo mu mutwe ari ababa batararangije amashuri abanza.Aha ni ho agira ati “ Mu gushaka igisubizo no kugabanya umubare w’abahura n’iki kibazo Leta ishishikariza abantu kujya mu mashuri ndetse yongera n’abaganga bafasha abahuye n’iki kibazo”.

Senateri Umuhire Adrie Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage yavuze ko agendeye ku bushakashatsi bwakozwe na RBC ndetse n’imibare itangwa n’ikigo cya CARAES Ndera basanga hakwiriye ingamba zihamye kugira ngo ubuzima bwo mu mutwe bubungwabungwe.
Mu mwaka wa 2022-2023, CARAES Ndera yagaragaje ko yakiriye abarwayi 95,773, aho 87% bari bafite ibibazo by’imitekerereze. Muri bo abagera kuri 42.4% bari urubyiruko, 21% bari abana, naho 36.6% bari abantu bakuru.

Mu mwaka wa 2024, mu nama yateguwe na “Rwanda Psychological Society”, RBC yagaragaje ko abantu bashya bakeneye serivisi zijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bari 36,223.
Inzobere mu byimitekerereze ya muntu (psychologist) UWIHOREYE Chaste atanga ikizere ko nihabaho ubufatanye mu nzego zitandukanye uburwayi bwibasira ubuzima bwo mu mutwe buzavurwa bikagerwaho umubare w’abahura nabwo ukagabanuka.

Avuga ko nubwo bavura abahuye n’iki kibazo bifashishije imiti babanza no gukoresha uburyo bwo kuvura ubagannye bakoresheje ibiganiro bikabaha icyizere ko nhakomeza ubufatanye abenshi bazakira neza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka