Muhanga: Bibutse abari abakozi ba Perefegitura Gitarama bazize Jenoside

Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse bagenzi babo bakoreraga iyahoze ari Perefegitura Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha inka imiryango ibiri y’abarokotse.

Abayobozi batandukanye bunamiye abari abakozi ba Perefegitura Gitarama bazize Jenoside
Abayobozi batandukanye bunamiye abari abakozi ba Perefegitura Gitarama bazize Jenoside

Abahawe inka bavuga ko bahoranye amaboko y’ababo babafasha kugira imibereho myiza, ariko nyuma yo kwicwa, bagize ubuzima bubi bw’ubukene kugeza no kutagira itungo mu rugo rwahozemo ubukungu.

Umwe mu bahawe inka, Yankurije Cesarie, avuga ko ubu agiye kongera kugira ubuzima bwiza, kuko n’ubundi yazihoranye zikaza gusahurwa no kuribwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati "Turashimira abakozi n’Akarere ka Muhanga bongeye kudutekerezaho, aho twakuraga amaboko barayatwambuye, ubuzima buba bubi inka zacu ziraribwa, na nyuma ya Jenoside ntabwo twabashije kongera gutunga, kuko buriya nta n’ubwo twari dufite icyizere cyo kubaho. Twakomeje gucika intege no gukora nta mbaraga bikatunanira, none baduteye ingabo mu bitugu, izi nka zizadufasha kongera kimererwa neza".

Undi mubyeyi, Muhimpundu Melanie wahawe inka, na we avuga ko kongera gutunga bizatuma n’ubutaka bwe bwera, akabona aho ahinga imboga akeza kandi akongera kunywa amata, dore ko n’igiciro cyayo ku isoko atari akibasha kukigondera.

Agira ati "Ubushobozi bwo kugura amata sinari nkibashije kububona, nta muturanyi wakamaga ngo ampe amata, bose baba bayashakamo amafaranga, ariko njyewe nzakamira abaturanyi pe, kuko Imana n’abayobozi baduhaye amata ngiye guca ukubiri n’ubworo".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abari abakozi ba Perefegitura Gitarama, bakoraga bagamije guteza imbere Igihugu n’imiryango yabo, ariko abo bakoranaga bo siko babishakaga ahubwo bahisemo kubambura ubuzima kubera imiyoborere mibi.

Avuga ko abakoreraga Perefegitura Gitarama bari bizeye ko n’ubwo bahabwaga imirimo iciriritse, bari kuzagera aho bagafatwa nk’abandi, ariko nabyo byaranze baricwa, Igihugu kibura abagikorera, ahubwo kigwiza ibigwari byuzuye ubugome, ariko ko ibyo bitazongera ukundi kuko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Ubumwe kandi abarokotse Jenoside ntibazongera kwicwa.

Agira ati "Ubundi Leta ifite inshingano zo kurinda abaturage bayo, umukozi mugenzi wawe uba wizeye ko muhujwe n’akazi mukwiye kuba mufashanya mu byiza n’ibibi, ariko Abatutsi baranzwe no mu mirimo barahigwa kandi ababahigaga bari babazi neza ntaho kubahungira, ariko ntibizongera kuko Leta y’Ubumwe yimitse Ubunyarwanda".

Uturere tugize iyahoze ari Perefegitura Gitarama, ni Nyamabuye, Mushubati, Rutobwe, Nyabikenke, Nyakabanda na Buringa, ubu ni Akarere ka Muhanga ahabereye ubwicanyi ndengakamera kubera ko ariho hakomoka abari abayobozi, barimo na Parezida Kayibanda wakwirakwije ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yo kwanga no kwica Abatutsi.

Abaremewe Inka bishimiye kongera gutunga no kunywa amata
Abaremewe Inka bishimiye kongera gutunga no kunywa amata

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka