U Rwanda rugiye kuzigama Miliyoni 25 z’Amadolari yaguraga amata y’ifu hanze
Uruganda Inyange Milk Powder Plant ruri i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, rwatangiye kugurisha amata y’ifu ku bayakeneye mu Rwanda barimo n’inganda, bikaba bizatuma Igihugu kizigama Amadolari ya Amerika arenga Miliyoni 25 buri mwaka, yakoreshwaga mu kugura amata y’ifu aturuka hanze.

Umukiriya wa mbere wa Inyange Milk Powder Plant, ni uruganda rwa Africa Improved Foods(AIF), rukora ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri birimo ifu ya ‘Shisha Kibondo’, ikenerwa cyane cyane n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana(NCDA), mu mashuri no mu marerero(ECD).
Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Abraham Mathai, avuga ko bahagaritse gutumiza hanze amata y’ifu angana na toni ibihumbi 300 ku mwaka, bakazajya bakoresha ay’uruganda Inyange Milk Powder Plant.
Mathai agira ati "Umukiriya wa mbere tugira ni NCDA ikenera ifu ya Shisha Kibondo (ivamo igikoma cy’abana bo muri za ECD), igafasha mu kurwanya imirire mibi. Twishimiye kugura amata y’ifu ya Inyange bitewe n’uko yujuje ubuziranenge bwose."
Mathai avuga ko Amadolari ya Amerika arenga Miliyoni 25 (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 35) azaguma mu Gihugu, afashe mu guteza imbere aborozi b’inka zitanga umukamo.
Uruganda Inyange rugura amata ku borozi rukoresheje Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 7 na Miliyoni 800Frw buri kwezi, akaba ahwanye na Miliyari 93 na Miliyoni 600Frw ku mwaka, uretse gukoramo amata y’ifu runakoramo n’amavuta yo guteka.
Umuyobozi wa Inyange Milk Powder Plant, James Kagaba, avuga ko amata urwo ruganda rugura ku borozi arenga litiro Miliyoni 2 n’ibihumbi 800 buri kwezi, ifu ikorwamo ikaba ngo ihagije abayikenera bose mu Rwanda no hanze.
Kagaba avuga ko uruganda ayobora rufite ubushobozi bwo gukora amata y’ifu apima toni 40 ku munsi, ariko ko ubu barimo gukora toni 25 ku munsi, bitewe n’ubusabe bafite haba imbere mu Gihugu no hanze.
Yagize ati "Abafatanyabikorwa dufite benshi, ntabwo ari AIF gusa, mu mezi 11 ashize tumaze kugira abagura amata bo muri Tanzania (inganda 3), mu Rwanda tuhafite abakiriya barenga 10 barimo amahoteli manini n’inganda nka SOSOMA. Muri Kenya, Ghana na Turukiya dufiteyo abakiriya, kandi turacyashakisha n’ahandi."

Yungamo ko bahereye ku gukora umusaruro mwinshi wohererezwa inganda zo hirya no hino ku Isi, ariko ko "mu gihe kitarambiranye" bazanatangira gushyira ku isoko amata y’ifu ari mu dupfunyika duto(400g-5kg) ducuruzwa mu maduka asanzwe.
Umuyobozi w’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Elias Gakire, ashima ko babonye aho bagurisha umukamo wabapfiraga ubusa, ubu bakaba biyemeje korora kijyambere inka zitanga umukamo uhagije isoko rigenda ryaguka buri munsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|