Banki ya Kigali n’Abafatanyabikorwa bagiye gufasha imishinga y’amazi n’isuku
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, UNICEF Rwanda na Water For People, batangije gahunda yo gutera inkunga imishinga y’abikorera bifuza gushora mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura hirya no hino mu Gihugu (WASH).

Ni Umushinga watangijwe ku wa 20 Kamena 2025, aho biteganyijwe ko uzaha inguzanyo abikorera mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura n’ibindi bikorwa by’isuku mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Abifuza gushora mu by’amazi meza bazahabwa inguzanyo y’igishoro, bagabanyirijwe inyungu kugera kuri 17.5%, banahabwe ingwate ya 70% by’inguzanyo bifuza, aho bashobora kwigurira ibikoresho, guhemba abakozi, kwishyura ibijyanye n’ubwikorezi n’ibindi bijyanye n’Umushinga.
Abashaka gushora mu isuku n’isukura bazungukira mu gukoresha imodoka zabugenewe, mu gutwara imyanda n’amazi yanduye kandi bazagurizwa amafaranga yo kuzigura, hamwe n’ibindi bikoresho nkenerwa mu kazi ka buri munsi.
Abafite imishinga y’isuku by’Umwihariko abagore, bazahabwa inguzanyo zo kugura ibicuruzwa kugera kuri Miliyoni 15Frw nta ngwate batswe, mu rwego rwo kubabonera igishoro gihagije mu bucuruzi bw’ibikoresho by’isuku, ku bagore bihangiye imirimo.
Uyu mushinga kandi uje gufasha abari bafite imishinga yaheze mu bitekerezo kuyishyira mu bikorwa, bityo bikazanafasha gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturage bose 100%, bitarenze umwaka wa 2029.
Kugeza ubu 93% by’abaturage ni bo bagerwaho n’amazi meza, aho 68% bashobora kujya no kuva kuvoma mu minota 30.
Umuyobozi wa gahunda ya SME muri Banki ya Kigali, Darius Mukunzi, avuga ko batekereje gutanga inguzanyo kuri iyo mishinga, nyuma yo gukora isesengura ku bibazo abasanzwe bakora iby’isuku n’isukura bahura nabyo, haba ku kubona igishoro n’Ibikoresho bigezweho.

Umuyobozi w’umushinga Water For People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, ashimira uburyo BK yahisemo gutera inkunga iyo mishinga, kuko ari uguha amahirwe abashaka gushora muri gahunda ya WASH.
Agira ati "Ndashishikariza abikorera gufata inguzanyo kuko Leta ntiyabasha yonyine gufasha mu bikorwa by’isuku n’isukura, dukeneye udushya no gushaka ubundi buryo byakorwamo, kugira ngo dufashe Leta kugera ku cyerecyezo kirambye".
Umuyobozi wa WASH muri UNICEF Rwanda, Malik Murtaza, agaragaza ko kutagira igishoro mu bifuza kunoza ibikorwa by’isuku mu gukwirakwiza amazi meza, bibangamira ishoramari no guhanga udushya ku bashoramari.
Avuga ko nibura Miliyari 320Frw ariyo ashyirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura no kunoza isuku, Umushinga wa WASH ukazafasha kurushaho guteza imbere ibyo bikorwa.
Agira ati "Uyu munsi hatewe indi ntambwe ishimishije mu kubonera abikorera uburyo bwo kugera ku mari bifashisha, ndashimira BK n’Umushinga wa Water for People ku bufatanye na UNICEF".
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa WASAC Eng. Dominique Murekezi, avuga ko uwo mishinga uje gufasha abashoramari bato kwihangira imirimo, no kuzamura igipimo cy’ishoramari mu mirimo ibyara inyungu kandi itanga akazi.
Agira ati "Ntabwo twabigeraho twenyine, ni ngombwa ko inzego z’abikorera ziza kudufasha kugera ku ntego zo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura no kunoza ibikorwa by’isuku".

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe isuku n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga ko ugereranyine n’uko ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage byagenze kuva mu mwaka wa 2014, kugera mu wa 2024, Leta yonyine itakoroherwa no kugera mu ntego yihaye kugeza 2029, ari yo mpamvu asanga kuba inzego z’abikorera zije gushoramo ari iby’ingenzi cyane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|