Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biratangira kuri uyu wa mbere

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibicishije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko abanyeshuri basoza amashuri abanza batangira ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biratangira kuri uyu wa mbere
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biratangira kuri uyu wa mbere

Abanyeshuri 220,840 ni bo bazitabira ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205.

Muri abo banyeshuri kandi harimo abafite ubumuga 642 bakaba barateguriwe ibikoresho bakenera bizabafasha muri ibyo bizamini, nk’inyandiko zifashishwa n’abatabona (Braille), impapuro nini, utwuma dufata amajwi n’igihe gihagije cyo gukoramo ikizamini, kugira ngo uburenganzira bwa buri mukandida mu kizamini bwubahirizwe.

Gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro bizabera ku bigo bitandatu by’amashuri abanza byo hirya no hino mu gihugu, ahazaba hari abayobozi bakuru mu rwego rw’uburezi, nk’uko byatangajwe na NESA.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka