Nyanza: Ingabo za EAC zirimo kuvura abaturage ku buntu

Bamwe mu Ngabo zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye mu Rwanda aho bari mu bikorwa bihuza Ingabo n’abaturage, bakaba bari mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’iterambere ry’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Abaturage baravurwa ku buntu
Abaturage baravurwa ku buntu

Mu rwego rw’Ubuvuzi bari mu bitaro bya Nyanza n’ibya Ngoma, naho mu Karere ka Karongi na Burera bakaba barimo gutanga amazi ku baturage, mu gihe i Musanze barimo guha abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, Uwihogoye Rusi wagiye kwivuza amaso, avuga ko yishimiye iki gikorwa kuko ubundi byamusaba kujya i Kabgayi muri Muhanga.

Ati “Naje kwivuza amaso banyakira neza, baramvura ndetse bampa n’imiti, byose ku buntu. Mbere nazaga kwivuza bakampa taransiferi nkajya i Kabgayi ku bitaroby’amaso, nkagira gutanga ayo matike ndetse n’imiti nkayigurira, urumva ko hari itandukaniro. Ndabashimira cyane.”

Ati “Ubundi tumenyereye ko abasirikare baba mu bikorwa by’umutekano gusa, ariko noneho kuba baje nokutuvura ni byiza cyane. Twabonye ari abaturage nkatwe, ntitubatinya, mbese twabibonyemo”.

Ni igikorwa abaturage bishimiye
Ni igikorwa abaturage bishimiye

Umwe muri izo Ngabo ukomoka mu Burundi, Lt Col Jean Claude Seberege, avuga ko iki gikorwa barimo cyongera ubumwe mu bihugu bya EAC.

Ati “Umusaruro dukura muri ibi bikorwa ni uko dukorera hamwe tukavura abaturage, kandi twungurana ubumenyi. Ikindi ni uko gukorera hamwe gutya bituma twongera ubumwe hagati yacu ndetse no muri EAC muri rusange”.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyanza, Dr Mfitumukiza Jérôme, avuga koiki gikorwa ari ingirakamaro, kuko kigiye kubagabanyiriza umurongo w’abarwayi babaga bategereje abaganga b’inzobere.

Ati “Iki gikorwa ni cyiza cyane, kuko muri bano basirikare harimo inzobere mu buvuzi butandukanye harimo no kubaga. Bagiye kudufasha rero kugabanya urutonde rurerure rw’abarwayi baba bategereje abaganga baza kubavurira hano, cyangwa n’abo twoherezaga ku bindi bitaro. Ikindi ni uko abaturage babyungukiramo kuko barimo kuvurwa ku buntu”.

Ingabo z'u Burundi ntizatanzwe
Ingabo z’u Burundi ntizatanzwe

Akomeza avuga ko muminsi itanu aba basirikare bazamara ku bitaro bya Nyanza, bazaba bakiriye abarwayi bagera kuri 800, ngo kika ari igikorwa cyo kwishimira cyane.

Amafoto: Ruzindana Eric

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka