Cameroun: Samuel Eto’o yashinjwe ibyaha bya ruswa
Samuel Eto’o wahoze ari umukinnyi w’ikirangirire w’umupira w’amaguru, ubu akaba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Cameroun (FECAFOOT) yarezwe kuba yaranyereje umutungo w’iryo shyirahamwe.

Ibi ngo byabaye ubwo yashyiraga kuri konti ye bwite Amayero 455 000, yari yatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu Burusiya mu rwego rwo gutegura umukino wa gicuti hagati y’ikipe y’igihugu ya Cameroun (les Lions indomptables) n’indi kipe yo mu Burusiya mu 2023.
Ayo mafaranga yari yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu Burusiya yari agenewe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu Cameroun (Fécafoot) ariko birangira agiye kuri konti bwite ya Samuel Eto’o .
Ikirego cyatanzwe kuri Samuel Eto’o gishingiye ku kuba yaranyereje za Miliyoni amagana z’amafaranga yo muri (francs CFA),nk’uko byatangajwe na Guibai Gatama, umwe mu bagize komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Cameroun, ku wa mbere tariki 23 Kamena 2025.
Gatama avuga ko yatanze ikirego arega, Perezida Samuel Éto’o, akigeza kuri Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu rwego rwa siporo aho muri Cameroun.
Gatama yemeza ko yafashe icyo cyemezo cyo kurega Umuyobozi we, nyuma y’uko raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari muri iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru iherutse gusohoka yagaragaje ko hari amafaranga yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu Burusiya mu rwego rwo gutegura umukino wa gicuti hagati y’amakipe y’ibihugu byombi mu myaka ibiri ishize.
Iryo hererekanya ry’amafaranga ryemejwe na komite yemeza imyanzuro yihutirwa isanzwe ikorera muri iyo Federasiyo ya Cameroun Fécafoot.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nihabe ubutabera ayo mafaranga akore icyo yajyenewe.