Basketball: Patriots yongeye guha ubutumwa APR, REG ku mukino wa nyuma

Mu gihe imikino ya kamarampaka ikomeje mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze APR BBC umukino wa 2, naho REG BBC igera ku mukino wa nyuma.

Patriots yongeye guha ubutumwa APR
Patriots yongeye guha ubutumwa APR

Mu mikino y’umunsi wa gatatu yakinwaga ku wa Gatatu taliki ya 25 Kamena muri BK Arena, ikipe ya REG Basketball Club yatsinze UGB umukino wa gatatu wikurikiranya, ihita inayisezerera maze igera ku mukino wa nyuma n’imikino 3-0 muri itanu bagombaga gutanguranwa, bivuze ko n’iyo UGB yajyaga gutsinda imikino isigaye, ntabwo yari gusezerera REG BBC.

Umukino wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje APR na Patriots BBC, aho aya makipe yombi yagiye gukina anganya umukino 1-1.

APR BBC ibitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, yatangiye neza agace ka mbere itsinda Patriots ku manota 22 kuri 18.

Agace ka kabiri, kabaye ingorabahizi ku mpande zombi kuko karangiye amakipe yombi akanganyije ku manota 15 kuri 15, maze ajya kuruhuka ikipe ya APR iri imbere n’igiteranyo cy’amanota 37 kuri 33 ya Patriots.

Agace ka gatatu, ntabwo koroheye ikipe ya APR BBC kuko karangiye Patriots itsinze amanota 19 mu gihe APR yo yagatsinzemo amanota 5 gusa.

Ibi byatumye agace ka kane ari nako ka nyuma kabamo imibare myinshi ku mpande zombi, yaba APR yashakaga kugabanya ikinyuranyo ndetse na Patriots yashakaga kurinda no kongera amanota.

Nubwo APR yaje kwegukana aka gace ku manota 17 kuri 13 ya Patriots, ntabwo byari bihagije ko yegukana intsinzi kuko Patriots yegukanye umukino muri rusange ku manota 65 kuri 59.

Umukino wa kane uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena muri BK Arena.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka