Rubavu: PSF yanenze abikorera bishe abari abakiriya babo

Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banenga politiki yabibyemo Abanyarwanda amacakubiri kugeza bacitsemo ibice, aho abikorera bishe Abatutsi bari abakiriya babo.

Bunamiye abikorera bazize Jenoside
Bunamiye abikorera bazize Jenoside

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kanzenze (Bigogwe), rushyinguyemo imibiri 9,035 y’abazize Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu Mbarushimana Gérard, avuga ko abateguye Jenoside bifuzaga kumaraho Abatutsi ariko ntibyashobotse kubera Abanyarwanda bakunda Igihugu, kandi bifuza kubaka Igihugu gihuriye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Ashimira ingabo zahoze ari iza RPA zatanze ubuzima kugira ngo Abatutsi barimo bicwa bashoboye gutabarwa.

Agira ati “Ingabo zahoze ari iza RPA dufitanye igihango, mwabuze ingingo zanyu murokora Abatutsi barimo bicwa. Dufitanye igihango kuko mwaturokoye imipanga yari yibasiye amajosi yacu, ntituzibagirwa ubwitange bwanyu, abo mwarokoye turabashima, turiho kandi twarashibutse.”

Mbarushimana avuga ko mu Karere ka Rubavu hari imiryango 48 y’ abikorera bazize Jenoside imaze kumenyekana, muri bo harimo n’abari Abahutu bazizwa gushaka Abatutsikazi, bishwe n’abo bakoreshaga, abacuruzi bagenzi babo na Leta basoreraga.

Akomeza avuga ko bishwe nyuma y’ihohoterwa bakorewe ririmo gusahurwa imitungo yabo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa PSF, Ernest Nkurunziza, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta yariho ndetse yigisha abaturage ko kwica Umututsi atari icyaha.

Agira ati “Twasigaranye imfubyi n’abapfakazi, imitungo yarangijwe, ku bikorera mu Ntara y’Iburengerazuba ni umwanya wo kugaya bagenzi bacu bishoye mu bikorwa byo kwica Abatutsi bari abakiriya babo n’inshuti zabo.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yihanganishije abo Jenoside yasigiye ibikomere, ibiboneka n’ibitaboneka.

Agira ati “Dushimira ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside Isi yose irebera, ubutwari bwabo ni bwo dukesha ubuzima uyu munsi, kandi umwanya nk’uyu utwibutsa Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe harimo n’abikoreraga. Tugaya abashoye imitungo mu kwica Abatutsi harimo abakiriya babo.”

Akomeza agira ati “Umwanya nk’uyu iyo turebye ubumwe dufite dushimira ubuyobozi dufite, tukaba duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Hari ibihugu byagize ingengabitecyerezo ya Jenoside, harimo abagaragayeho ivangura n’abagoreka amateka y’Igihugu cyacu, ni abanzi b’amahoro. Bashaka gusubiza u Rwanda inyuma kandi rukataje mu nzira y’ubudaheranwa.”

Abasirikare barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu bashimiye abikorera kubazirikana
Abasirikare barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu bashimiye abikorera kubazirikana

Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba batanze inka ariko batanga n’igishoro ku miryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Kansirida Mukaruriba, umubyeyi w’imyaka 50 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, avuga ko yari asanzwe afite igishoro cy’ibihumbi 100, ariko yahoraga ahomba.

Agira ati “Ibibazo by’ubukene nari mfite ubu biragabanutse, ngiye gutera imbere nk’abandi, ubu igishoro kigiye kwaguka, naho ubundi nari mfite ibihumbi 100, narwara nkakoramo, nagira akabazo nkakoramo bigatuma ntatera imbere, ariko ubu kiriyongereye ntabwo nzongera gusubira inyuma."

Ndagijimana yakomerekeye ku rugamba ntababajwe n’ingingo yatakaje

Ndagijimana Innocent warwanye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, avuga ko atababajwe n’uko yakomerekeye mu rugamba.

Agira ati “Mata 1994 nari i Jali mu rugamba ruhagarika Jenoside, uyu munsi iyo nsubije amaso inyuma urugamba twarwanye nshimishwa n’ibikorwa twakoze byo kurokora Abatutsi no kubohora Igihugu, nkaba ndi mu gihugu cy’ababyeyi”.

Guverineri Ntibitura ashyikiriza inka uwakomerekeye ku rugamba
Guverineri Ntibitura ashyikiriza inka uwakomerekeye ku rugamba

Ndagijimana wakomeretse mu 2002 afite ipeti rya Caporal, avuga ko urugamba rwo kubohora Igihugu yashoboye kurusoza ari muzima, ariko nyuma hakomeje izindi ntambara harimo iz’abacengezi no gucyura impunzi z’Abanyarwanda zari zarafashwe bugwate muri Congo.

Nubwo avuga ko yakomerekeye muri izo ntambara ngo ntabwo byamuhungabanyije kuko ibyo arwaniye bizagerwaho, ubu akaba agomba gusigasira ibyagezweho.

Ati "Numva mfite ishema ry’aho Igihugu kigeze, nishimira ko ibyo twarwaniye byagezweho, nshima kuba ntacyitwa impunzi. Kuba ababyeyi baratashye mu gihugu cyabo ndetse Abanyarwanda bakaba bishimye, bayobowe neza. Dutewe ishema no kuba Abanyarwanda."

Ati “Uyu munsi sintekereza ku rugamba rwashize, ubu ntekereza urw’ iterambere, ngasaba abakiri bato gukunda Igihugu no kucyitangira, ni bo bayobozi b’ejo hazaza.”

Urwibutso rwa Kanzenze (Bigogwe) ruruhukiyemo imibiri 9,035 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Abasirikare bamugariye ku rugamba bahawe inka
Abasirikare bamugariye ku rugamba bahawe inka

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka