Musanze: Urubyiruko rwanenze abiciye Abatutsi mu Rukiko bababeshya ubutabazi
Ubwo urubyiruko 320 rwo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rwasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, rwasobanuriwe ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane zirenga 800 zirushyinguwemo, runenga abishe abo Batutsi bababeshya ko babahungirishirije mu rukiko.

Urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rwubatse ahahoze Ingoro y’Ubutabera ya Ruhengeri (Cour D’Appel de Ruhengeri), rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi yiganjemo abahoze ari abayobozi mbere ya Jenoside, bakuye mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo, nyuma y’uko bahahungiye bizeye kuhakirira.
Umwihariko w’urwo rwibutso, ni uko ariho hari amateka yihariye ku Isi, yo kuba abasivili bariciwe mu nzu y’ubutabera, nk’uko Fidèle Karemanzira, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.
Ati ‟Umwihariko w’uru rwibutso rwa Cour D’Appel, n’uko ariho ku Isi honyine hiciwe abasivili, bakicirwa mu nzu bakagombye kuboneramo ubutabeta. Ibi ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Jenoside zose zabaye ku Isi, uretse hano mu Majyaruguru y’Igihugu, aha muri Cour d’Appel nta handi byabaye”.
Arongera ati ‟Amateka arimo aragaragaza uburyo ingengabitekerezo yatekerejwe n’uburyo yagiye yimakazwa mu mikorere y’ubuyobozi bubi bwabaye muri iki gihugu kugeza mu 1994 Jenoside iba. Undi mwihariko, kubera ko turi mu gice cy’Amajyaruguru y’Igihugu cyari cyaribasiwe n’intambara y’abacengezi, aha muri uru rwibutso ni ho hagaragaza ibyaranze intanbwara y’abacengezi, nk’uburyo bwari buje bushya bwo guhakana no kurangiza umugambvi bari baratangije. Iyo ntambara yaje kurangira ihagaritswe kandi n’abahagaritse Jenoside, bafatanyije n’abaturage b’Amajyaruguru n’ab’Iburengerazuba”.

Urubyuruko rwatunguwe no kumva ko icyari ingoro y’ubutabera cyahindutse indiri y’ubwicanyi
Mu mateka urwo rubyiruko rwabwiwe, harimo ko icyari ingoro y’ubutabera cyahindutse indiri y’ubwicanyi, banenga ubwo bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi aho bakagombye gutabarirwa.
Kamucyo Claudette ati ‟Twaje hano mu rugendo rwo kwibuka abacu bazize Jenoside tuhigira amateka atandukanye. Twize uburyo abicanyi bakuraga abantu muri Superefegitura ya Busengo bakabazana hano kuhabicira kandi bari bazi ko baje guhabwa ubutabera”.
Arongera ati ‟Kumva bakubwiye ngo uze baguhungishirize mu rukiko ntabwo wabishidikanyaho, kuko aba ariho honyine wabonera amahoro. Twabonye ko hari abayobozi batandukanye bagiye babigiramo uruhare rwo kubica bakagombye kubafasha. Ubu turashimira ubuyobozi bwiza buhari bwaje kudufasha ibyo bihe bibi tukabivamo, tukaba twese turi Abanyarwanda nta macakubiri akirurangwamo. Mureke twomore imitima y’ababyeyi bacu bareke kugumana ya mateka ya kera, tubabwire ko ibyabaye bitazasubira”.
Nshimiyimana Théogène ati ‟Twaje kwiga amateka yaranze Igihugu cyacu cy’u Rwanda, tubwiwe amateka y’abantu biciwe hano ku rukiko tunenga abayobozi bagize uruhare mu kwica inzirakarengane bakagombye kubarengera. Birababaje kuba ahatangirwa ubutabera harabaye indiri y’ubwicanyi. Twe nk’urubyiruko dutahanye umukoro wo kuganiriza ababyeyi bacu tubarinda inzika kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Mukasano Gaudence, yavuze ko kuzana urubyiruko gusura urwibutso biri mu buryo bwo kubafasha kumenya amateka no gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati ‟Twateguye iki gikorwa kugira ngo abana bacu bamenye amateka y’ibyabaye, ariko banayigireho kugira ngo bajye barwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ku isi”.
Arongera ati ‟Ni ukubatoza kurwana intambara ikomeye cyane cyane iba ku mbuga nkoranyambaga, y’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni byiza rero ko urubyiruko rwacu rwo maboko yacu, rwamenya aya mateka bakajya bahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abapfobya Jenoside aho yakozwe hirya no hino ku Isi, noneho bagafata n’ingamba no kuba batabara aho babona hagiye gukorwa Jenoside”.
Amani Patient, umwe mu bayobozi b’urubyiruko rwo mu Murenge wa Gacaca, avuga ko icyo bifuza kuri urwo rubyiruko ari ukuba imboni ya bagenzi babo batabashije kuza kwiga ayo mateka, aho rwitezweho kuzayabasobanurira bagafatira ingamba hamwe zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rwivuye inyuma, baharanira gusigasira Politiki y’Igihugu itavangura, aho iteje imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|