Iran na Israel byemeranyijwe agahenge nyuma y’ubusabe bwa Trump
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 yatangaje ko igihugu cye cyemeranyijwe na Israel agahenge ko kuba bahagaritse intambara, nyuma yo kubisabwa na Perezida Donald Trump.

Minisitiri Abbas avuga ko aka gahenge kemeranyijweho nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abisabye ibihugu byombi.
Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Trump, Truth Social, buvuga ko guhagarika intambara hagati ya Iran na Israel nyuma y’ubwumvikane, bitangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amasaha atandatu abisabye ibihugu byombi.
Perezida Trump yavuze ko habayeho ubwumvikane bwuzuye hagati ya Israel na Iran, bwo guhagarika intambara yose mu gihe cy’amasaha nk’atandatu kuva abitangaje.
Gusa aka gahenge gasabwe nyuma y’igitero cya Irani yagabye ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma yuko America na yo yari yayigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.
Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.
Ni itangazo Iran yagaragaje ibinyujije kuri televiziyo y’Igihugu, ryari rikubiyemo ko igitero cyagenze neza gikozwe n’igisirikare cyayo, mu gusubiza ubushotoranyi bwa Amerika.
Iki gitero cyabaye mu gihe Qatar yari yafunze ikirere cyayo nk’uburyo bwo kwirinda mu gihe yatekerezaga ko Iran ishobora kugabayo ibitero.
Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’icyo gihugu bwakomye mu nkokora misile zatewe na Iran ku birindiro bya Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.
Nubwo hemeranyijwe agahenga ku mpande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Iran yarashe ibisasu inshuro eshatu mu Majyepfo ya Israel, bihitana abantu batatu.
Nyuma y’ibi bitero byamaze isaha, Israel yatangaje ko yafunguye ikirere cyayo kugira ngo indege zishinzwe ubutabazi n’izindi ziri mu bikorwa byihutirwa zishobore gukora ingendo.
Iran yavuze ko niyongera gushotorwa na yo nta kabuza izongera ikarasa ibindi bigo bya gisirikare bya Amerika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|