Tshisekedi mu mayirabiri: Inzira y’amahoro iramusaba kwambura intwaro no gukuraho FDLR

Diplomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze igitego cy’umutwe ubwo yageraga ku ntego yari yihaye y’ubuhuza hagati ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) n’u Rwanda. Amasezerano y’amahoro yasinywe biturutse kuri ubu buhuza, ni inkingi ya mwamba mu rubuga rwa politiki y’aka karere dore ko agamije kuzana ituze n’umutekano mu karere kajahajwe n’intambara.

Ingingo nyamukuru muri aya masezerano ni isaba Leta ya Kongo gukuraho burundu FDLR, umutwe w’iterabwoba wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, igahitana abarenga miliyoni b’inzirakarengane.

Amateka atwereka ko muri kiriya gihe, ubuyobozi bwariho muri Zaire ariyo yaje guhinduka Congo(DRC) bwakiriye neza aba bakoze amahano mu Rwanda, ndetse bubaha amahirwe yo kongera kwisuganya ngo bazabone uko bagaruka mu Rwanda basubukurire Jenoside aho bari bagereje. Icyakora, imbaraga z’uwabatsinze n’ubundi zababereye ibamba, ntibagira icyo bageraho uretse ibikorwa by’urugomo bageragezaga gukora ku butaka bw’u Rwanda nabyo bikaburizwamo.

Muri iyi myaka yose ishize, abagize FDLR bagiye binjizwa gahoro gahoro mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu cya Kongo. FDLR yabaye umwe na Leta ya Kongo kugeza n’aho bomatanye nayo mu nzego za Leta, mu gisirikare, ndetse birarenga bahana abageni n’abakongomani nuko bahinduka akagozi k’inkubirane.

Uku kunywana kwa FDLR na Kongo, ni imbogamizi ikomeye kuri aya masezerano mashya y’amahoro yaraye asinywe, cyane cyane aharebana no gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.

Perezida Felix Tshisekedi wa DRC yemeye ko azasenya FDLR nk’uko bivugwa mu masezerano mashya. Ariko rero, iki gikorwa kirimo birantega nyinshi. Mu by’ukuri, Kongo yomatanye na FDLR atari mu guhana abageni gusanzwe gusa, ahubwo bishingiye no mu myaka myinshi bamaranye mu mibanire y’ubuzima bwa buri munsi n’ubwo wenda baba badasangiye intumbero/icyerekezo n’ingengabitecyerezo. Muri ibi byose rero, hiyongeraho ikibazo cy’ayandi mashami yashibutse ku mbuto z’uru rukundo rwa Kongo na FDLR – abana bavutse muri urwo rukundo, noneho ibintu bikaba agatereranzamba.

Guhiga bukware no gusenya FDLR ntabwo rwose ari ikibazo cyakemurwa n’ingufu za gisirikare, nta n’ubwo ari ikibazo cy’amikoro, ahubwo ni ihurizo rishingiye ku mibereho n’imibanire y’umuryango wa Kongo muri rusange.

Imbaraga zashyizwe mu kwinjiza FDLR mu muryango w’Abanyekongo zituma uyu munsi bigorana kongera kuyipakurura. Abakurikirira hafi ibibera muri Kongo bavuga ko hari uduce tw’iki gihugu twigaruriwe na FDLR, n’ubwo dukomeza kwitirirwa igihugu cya Kongo.

Ikindi cyatumye ikibazo gihinduka agatereranzamba, ni ukwinjizwa kwa FDLR mu gisirikare cya leta n’izindi nzego z’imirimo, kuko byazamuye abagize uyu mutwe ku gasongero k’ubutegetsi ahakinirwa politiki iyoboye igihugu. Iyi sano isumba iy’amaraso ivuze ko igikorwa cyose cyagirira nabi FDLR gishobora kugira ingaruka zikomeye ku muryango wa Kongo muri rusange.

Aha rero, Leta ya Kongo ibikoba birayikuka iyo ishatse gutandaraza ngo yinjire mu muhora w’ituze n’amahoro kuko iba izi ko izakubitaniramo n’imidugararo yo gushaka gusenya umutwe wacometswe mu miryango y’Abakongomani.

Minisitiri Tereza Kayikwamba Wagner yasinye amasezerano y’amahoro dusangamo Amerika nk’umuhuza, arimo ingingo yihariye yo kurandura FDLR. Ku rundi ruhande ariko, Shebuja Tshisekedi azi neza ko iki gikorwa kizamubiza icyuya, kuko byonyine, no mu bashinzwe umutekano we harimo FDLR. Ese bagenzi DRC izashobora gupfundura iri pfundo? Bizakorwa bite mu gihe umuryango wa Kongo wose wamizwe na FDLR mu bwenge na Roho? Ubu amahanga ahanze amaso Tshisekedi, ategereje kureba niba azashobora gukubitamo amacenga agatambuka gitore.

Mu mateka twakurikiye, amasezerano nk’aya yagiye ahura na birantega nyinshi iyo byageraga mu ishyirwa mu bikorwa. Ubu ikibazo ni ukumenya niba aya amaze gusinywa nayo atazagenda nka Nyomberi nk’ayayabanjirije. Ese bagenzi, umuhuza ndetse n’umuryango mpuzamahanga bazihanganira icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo?

Ubu intambwe igiye gukurikiraho ntisaba ubushake bwa Politiki gusa, ahubwo iranasaba uburyo butirengagiza ibiriho n’amakuru mpamo y’imibereho n’umubano mu bagize umuryango w’Abanyekongo.

Ubu rero wino yasinye aya masezerano imaze kuma, ndetse nta kundi gutegereza ubwo akazi nyakuri karatangiye. Ku bireba Kongo, ubu aho ruzingiye ni ugushyira mu bikorwa ibyo yasinyiye. Umurango mpuzamahanga, harimo n’umuhuza – Amerika nawo uzaba urebera hafi, dore ko buri ntambwe yose igomba guterwa itangirira ku gukuraho umutwe wa FDLR.

Kugera ku ntego kw’aya masezerano kuzashingira ku kwiyemeza gukemura ikibazo gikomeye gishingiye ku mibanire y’Abanyekongo na FDLR.

Isi yose itegerezanye amatsiko kureba niba noneho amahoro azazamuka akaganza urusobe rw’amateka y’impengekerane n’imibanire y’abantu muri Kongo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka