Umuryango Disability Inclusion Rwanda usanga abafite ubumuga bwo mu mutwe bagihezwa

Umuryango Disability Inclusion Rwanda ugizwe n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibindi bibazo bishingiye ku mikorere y’ubwonko, urasaba inzego zifata ibyemezo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe kugera ku ikoranabuhanga ryabunganira mu buzima n’ibikorwa byabo kugira ngo na bo boroherwe ndetse bibone muri gahunda zose z’Igihugu, badahejwe.

Bahuriye mu nama yo kurebera hamwe uko barushaho gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo mu mutwe
Bahuriye mu nama yo kurebera hamwe uko barushaho gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo mu mutwe

Umuyobozi w’umuryango Disability Inclusion Rwanda, Mukabalisa Félicité, avuga ko abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe usanga hari serivisi zimwe na zimwe batibonamo nk’aho usanga muri gahunda y’uburezi budaheza, hari abatemererwa kwigana n’abandi badafite ubumuga mu ishuri rimwe, bamwe bikabaviramo kutiga, mu gihe nyamara ngo hagakwiye gushyirwaho uburyo bufasha wa mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe na we akigana n’abandi.

Nsengiyumva Innocent ufite ubumuga bwo mu mutwe, ubu afite imyaka 34 y’amavuko. ni umwe mu bagizweho ingaruka no kuba atarabashije kwiga, kubera ubumuga bwo mu mutwe yagize afite imyaka itandatu, agerageza gutangira mu mwaka wa mbere ariko kwiga ntibyamushobokera kubera ko ikigo yigagaho ndetse n’ababyeyi batamushyigikiye, nk’uko yabisobanuye. Kuri ubu avuga ko atazi gusoma no kwandika. Yifuza ko hashyirwaho nk’ikoranabuhanga rivuga ku buryo yakora nko ku kintu cyangwa inyandiko ikabasha kuvuga, bityo na we akabasha kubyumva no kubyungukiramo.

Nsengiyumva Innocent ufite ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko yahejwe ku ishuri agitangira mu wa Mbere w'amashuri abanza. Ubu ntazi gusoma no kwandika, akaba yifuza ikoranabuhanga ryajya rimwunganira
Nsengiyumva Innocent ufite ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko yahejwe ku ishuri agitangira mu wa Mbere w’amashuri abanza. Ubu ntazi gusoma no kwandika, akaba yifuza ikoranabuhanga ryajya rimwunganira

Ibi Nsengiyumva abihurizaho na Abayisenga Inema Pacifique, Umuyobozi Wungirije muri Disability Inclusion Rwanda, aho agaragaza ko abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bahezwa bagasigazwa inyuma, ntibabone ikoranabuhanga ribunganira.

Ati “Hari abo usanga kwivugira bigoye cyangwa bikabagora kugira ibikorwa bimwe na bimwe bakora badafite ikoranabuhanga nyunganizi. Usanga nta porogaramu z’ikoranabuhanga zabashyiriweho zabafasha mu gusobanura icyo bashaka kuvuga bihuse, kuko hari abagira ubumuga bwo mu mutwe bigatuma bagira n’imbogamizi mu kuvuga no gusobanura neza ibyo baba bashaka kugeza ku babumva.Nk’uko n’abandi bafite ubumuga baba bafite inyunganizi, rero hari igihe usanga nko kwivugira ikibazo afite bigoye ariko aramutse afite ikoranabuhanga nyunganizi, yabasha guhita avuga ikintu akeneye ako kanya mu buryo bwihuse. Rero kubagezaho ikoranabuhanga nyunganizi si impuhwe ahubwo ni uburenganzira bwabo. Urugero hari nka porogaramu z’ikoranabuhanga zishobora kuba zashyirwa nko muri telefone zabo, noneho zikabasha kuba zabafasha kuvuga cyangwa kubavugira ibyo bakeneye kuko hari abo kuvuga bigora”

Abayisenga Inema Pacifique, Umuyobozi Wungirije muri Disability Inclusion Rwanda, agaragaza ko hari nka porogaramu (Applications) zishobora gushyirwa muri telefone zikaba zakunganira abafite ubumuga bwo mu mutwe badashobora kuvuga bihuta
Abayisenga Inema Pacifique, Umuyobozi Wungirije muri Disability Inclusion Rwanda, agaragaza ko hari nka porogaramu (Applications) zishobora gushyirwa muri telefone zikaba zakunganira abafite ubumuga bwo mu mutwe badashobora kuvuga bihuta

“Urugero, hari nka porogaramu (Application) ishobora gushyirwa nko muri telefone, umwana niba akeneye ikintu cyo kurya akaba yakandaho, iyo porogaramu ikavuga mu buryo bumworoheye, ugomba kumuha icyo kurya, icyo kunywa cyangwa niba ari aho agiye kujya bikabasha guhita bimworohera kumenya serivisi uwo muntu akeneye. Niba agiye kwa muganga, akaba wenda yakanda inyuguti mu buryo bwihuse kuko wenda kuvuga bimugoye.”

Mu bundi buhamya bwatanzwe bugaragaza ko hakiriho ihezwa, ni aho mu mashuri amwe n’amwe ngo umwana ufite ubumuga ajyayo kwiga, ariko bakamubwira ko we ishuri rye agomba kwigamo atari iryo, bakamwohereza mu bigo bya kure byigamo abo bahuje ibibazo by’ubumuga. Ibi ngo bitandukanye na gahunda ya Leta iharanira uburezi budaheza.

Mu kazi na ho ngo abafite ubumuga bwo mu mutwe baracyahezwa, kuko iyo hatangwa akazi ngo hari igihe abagatanga bamenya ko umuntu bari bagiye kugaha afite ubwo mubuga bwo mu mutwe, bagahita bakamwima, izi ngero zikagaragaza ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ikibazo cyo guheza abafite ubumuga bwo mu mutwe kirangire.

Nubwo hakiri ibikenewe, umuryango Disability Inclusion Rwanda ushima ubushake bwa politiki u Rwanda rugaragaza bwo kwita ku bafite ubumuga nko kuba baherutse kwemererwa kwivuriza ndetse no guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo kuri mituweli, ndetse hagashyirwaho n’amategeko arengera abafite ubumuga, inyubako zorohereza abafite ubumuga, ariko ugasaba Leta gutekereza no kwita by’umwihariko ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, hashyirwaho uburyo buborohereza kwigana n’abandi mu mashuri aho batuye, kandi bagashyirirwaho imfashanyigisho ziborohereza mu myigire hakurikijwe ubumuga bafite.

Umuryango Disability Inclusion Rwanda washinzwe mu 2020. Ibikorwa byawo ubifatanyamo na Inclusion Africa ku nkunga y’Umuryango International Disability Alliance ufasha abafite ubumuga ku rwego rw’Isi.

Umuyobozi w’umuryango Disability Inclusion Rwanda, Mukabalisa Félicité, avuga ko impamvu bibanda ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, ari uko bibagiranye. Abenshi muri bo ngo ntibabasha kwivugira. Ati “Duharanira rero ko na bo bibukwa muri gahunda zose z’Igihugu. Hariho ibikoresho byabafasha, ariko aho wabisanga muri sosiyete nyarwanda ni hacye.”

Uyu muryango n’abafatanyabikorwa bawo barimo inzego za Leta, imiryango ikora ubuvugizi ku bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe, ndetse n’abantu bafite ubumuga ubwabo, bateguye amahugurwa y’iminsi ibiri bahuriyemo tariki 24-25 Kamena 2025 i Kigali, bagamije gufatanya mu kuzamura ijwi, kugira ngo buri munyarwanda yumve ko bimureba. Mukabalisa ati “Ikigiye gukorwa cyose hajye hibukwa ubudaheza, twibuke n’abafite ubumuga bwo mu mutwe, twibuke ko bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo na bo ubushobozi bwabo tubashe kubuzamura kugira ngo hatagira n’umwe usigara inyuma.”

Simon Wachira, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Inclusion Africa ukorana na Disability Inclusion Rwanda, ashima uko u Rwanda ari intangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga, ibitanga icyizere ko n'iryunganira abafite ubumuga bwo mu mutwe ritazatinda kwitabwaho
Simon Wachira, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Inclusion Africa ukorana na Disability Inclusion Rwanda, ashima uko u Rwanda ari intangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga, ibitanga icyizere ko n’iryunganira abafite ubumuga bwo mu mutwe ritazatinda kwitabwaho

Simon Wachira, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Inclusion Africa ukorana na Disability Inclusion Rwanda ugakorera mu bihugu 30 byo hirya no hino muri Afurika, ashima imikoranire bafitanye n’uyu muryango wo mu Rwanda, agashima n’u Rwanda kuko ari intangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga. Ibi rero ngo bitanga icyizere ko ku bufatanye n’u Rwanda bashobora gutangiza ikoranabuhanga ryakwifashishwa n’abafite ubumuga haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Yagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga ryunganira abafite ubumuga bwo mu mutwe, yifashishije urugero rw’umunyeshuri wabaga uwa cumi atararihabwa, ariko nyuma yo kurihabwa aba uwa mbere, agaragaza ko ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byunganira, bishyizwemo ingufu byafasha benshi babikeneye mu mibereho yabo.

Simon Wachira yahamagariye n’abandi bafatanyabikorwa, inzego za Leta n’abafata ibyemezo gutekereza uko iki kibazo cyakwitabwaho.

Umuyobozi w'umuryango Disability Inclusion Rwanda, Mukabalisa Félicité, asaba buri wese kuzamura ijwi rye mu kurwanya ihezwa ry'abafite ubumuga bwo mu mutwe
Umuyobozi w’umuryango Disability Inclusion Rwanda, Mukabalisa Félicité, asaba buri wese kuzamura ijwi rye mu kurwanya ihezwa ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka