Basketball: APR itsinze Patriots isanga REG ku mukino wa nyuma

Ikipe ya APR Basketball Club isezereye Patriots BBC iyitsinze amanota 81 kuri 67, bituma yerekeza ku mukino wa nyuma isangayo REG BBC.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025 muri BK Arena, aho ikipe ya APR yatsinze Patriots umukino wa gatatu bityo yuzuza imikino 3 kuri 2 ya Patriots ihita isezererwa.

Ni umukino wayobowe n’ikipe ya APR kuva ugitangira, kuko mu duce tune tugize umukino, twose twegukanywe n’ikipe ya APR.

Agace ka mbere kegukanywe na APR ku manota 24 kuri 20, agace ka kabiri APR yongeye kukegukana ku manota 22 kuri 17 ya Patriots maze amakipe yombi ajya kuruhuka APR iri imbere.

Amakipe akiva kuruhuka, Patriots BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo hagati yayo na APR ariko biranga, kuko aka gace ka gatatu kegukanywe na APR ku manota 14 kuri 13.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, ikipe ya APR yakomerejeho maze ikegukana ku manota 21 kuri 17, biba amanota 81 kuri 61 muri rusange.

Ikipe ya APR izahura na REG BBC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya UGB, nyuma yo kuyitsinda imikino 3 ku busa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka