Texas: Yatunguwe no gusanga yarasezeranye byemewe n’amategeko atabizi

I Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo yatunguwe no kumenya ko yasezeranye n’umugore bigeze gukundana ariko baza gushwana, ayo masezerano yo gushyingiranwa, akorwa we atabizi atanabyemeye.

Yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko atabizi
Yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko atabizi

Biragoye cyane kwiyumisha ukuntu umusore yaba yuzura n’umukobwa bakundana bisanzwe, nyuma bagahagarika urwo rukundo rwabo kubera impamvu zitandukanye, hanyuma bwacya umwe muri bo akamenya ko yasezeranye n’undi mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe we atari abizi ndetse n’ibyo birori byo gusezerana atigeze abizamo.

Ibyo rero ni byo byabaye kuri uwo mugabo w’i Texas, kuko yisanze yarasezeranye n’umugore bahoze bakundana, nyamara atari abizi. Nubwo atifuje ko amazina ye atangazwa, ariko avuga ko yakundanye n’umugore witwa Kristin Marie Spearman ndetse aza no kujya gushaka icyemezo cyemeza ko yasezeranye byemewe n’amategeko n’uwo mugabo (marriage license) aragihabwa, nubwo abo bombi nta hantu bigeze bahurira ngo basezerane.

Uwo mugabo ajya kumenya ko yasezeranye n’uwo mugore atabizi, byaturutse ku mwanzuro yari afashe nyuma y’intonganya bagiranye. Uwo mugabo ngo yabwiye Spearman ko atagikeneye ko bakomeza gukundana. Uwo mugore ngo yaramwikirije, ariko afite indi migambi mu mutwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2025, nyuma y’iminsi micyeya bahagaritse ibyo gukundana, nibwo uwo mugabo w’imyaka 42, yakiriye agakarito gapfunyikwamo impano (a gift bag) gakorwa na kompanyi yitwa ‘Bath & Body Works’, asangamo ibintu bitandukanye bikorwa n’iyo kompanyi, ariko harimo na Kopi y’icyemezo cy’abashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko, cyatanzwe ku itariki 13 Kamena 2025, hariho amazina y’uwo mugabo ndetse n’aya Spearman. Mmu gakarito kandi hari harimo n’ifoto y’uwo mugore asinya inyandiko yemeza ko iryo shyingiranwa ryabo ryemewe n’amategeko.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko ubusanzwe, amabwiriza aboneka ku rubuga rwa County McLennan aho muri Texas abo bombi batuye, ateganya ko abifuza gushyingiranwa, bagomba kuba bahari bombi kugira ngo ishyingiranwa ryabo ribe rifite agaciro, ariko muri iyi dosiye idasanzwe, uwo mugore Kristin Marie Spearman bivugwa ko yashoboye gushaka umuntu wemeza ko habayeho ugushyingiranwa kwemewe n’amategeko, nubwo umugabo atari ahari.

Avuga kuri icyo kibazo, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Kory Martin yagize ati “Ndatekereza ko mu myaka 23 maze mu kazi, ntigeze numva undi muntu washoboye gusezerana byemewe n’amategeko n’umuntu utahibereye ubwe”.

Yakomeje asobanura ko uwo mugabo wahuye n’ikibazo cyo kwisanga yarasezeranye byemewe n’amategeko atabizi, ubu yatangiye gahunda zishoboka zo gukemura icyo kibazo.

Yagize ati “Navuganye n’uwo mugabo wahuye n’ikibazo, ubu yatangiye inzira (process) ikomeye yo kugerageza kugikemura. Ni uko ibintu bimeze ubu, ariko impungenge zirimo umuntu wese yakwibaza ni ukuvuga ngo umutekano wanjye cyangwa se uw’umutungo wanjye uri he? Ikiganiro kinini twagiranye ni aho cyibanze, ariko no kumenya ngo ikibazo cyabayeho, nakora iki kugira ngo gikemuke?”

Hagati aho Spearman yamaze gutabwa muri yombi, arimo arakurikiranwaho ibyaha by’uburiganya no guhohotera undi muntu, ku buryo ahorana ubwoba ku mutekano we n’uw’umutungo we.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka