Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yajyanywe mu bitaro igitaraganya, mu gihe Sena ya Kenya yarimo itora umwanzuro wo kumweguza.
Muri Congo-Brazzaville, Abaminisitiri n’abandi bakozi ba Leta babujijwe gukora ingendo zijya mu mahanga muri uyu mwaka wa 2024, kubera ibibazo by’ingengo y’imari bitameze neza, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Amafaranga angana na Miliyoni 759 y’u Rwanda mu minsi ishize, Ikigo LODA cyari cyagaragaje ko akibitswe kuri kuri Konti z’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, nyamara yakabaye yarahawe abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP; ibintu bamwe mu bakozi b’iki Kigo bagaragaje ko bitari bikwiye, kuko uko kuyagumishaho ntakoreshwe ibyo (…)
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam), muri raporo nshya watangaje ko ibibazo by’imfu ziterwa n’inzara kubera amakimbirane abera hirya no hino ku Isi biri ku kigero gikabije.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zahaye abangavu biga mu ishuri ribanza rya Malakia muri Makakal, ubumenyi bwo kwitabara.
Abahinzi bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gukoresha ibyatsi byitwa Umuvumburangwavu n’Ivubwe mu mirima, byatangiye kubafasha kurwanya nkongwa mu bigori, no kongera umusaruro.
Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction, yitabye Imana ku myaka 31 muri Argentine nyuma y’uko ahanutse ku rubaraza rw’igorofa ya gatatu ya hoteli mu Mujyi wa Buenos Aires.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Ikigo cya HORIZON SOPYRWA Ltd gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti mu Rwanda, cyateguye umunsi wagenewe abahinzi b’ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo kubashimira uburyo bongereye umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF), zanyomoje ndetse zamagana amakuru yakwirakwijwe mu bitangazamakuru ashinja abasirikara bari muri Santrafurika mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bihuriye mu Muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati, ECCAS.
Amerika yasabye ko Israel itanga agahenge mu ntambara irimo muri Gaza, kugira ngo abaturage babashe kugerwaho n’ibiribwa ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze ndetse ko n’itabikora izahagarika inkunga y’intwaro n’ibindi bikorwa byo kuyifasha muri iyi ntambara.
Abaturage baba mu nkambi y’impunzi ya Malakal muri Sudani y’Epfo, irindwa n’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda wa Rwanbatt-2, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bagaragaje ko banyuzwe n’ubufasha zikomeje kubaha.
Major General Alex Kagame, ni we Mugaba Mukuru w’Inkeragutabara kuva kuwa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho yasimbuye Major General (Rtd) Frank Mugambage, wari uri muri uwo mwanya nk’umusigire.
Abantu umunani bakize icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 38.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko n’ubwo hari ikibazo cy’ubujura cyane cyane ubw’amatungo ariko kidakabije cyane kuko mu mezi atatu gusa hibwe inka 13, zirindwi ziteshwa abajura, enye zigaragara zamaze kubagwa naho ebyiri ziburirwa irengero.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, arahumuriza abaturage cyane abo mu Karere ka Nyagatare ko nta bacengezi bari ku butaka bw’u Rwanda ahubwo abamaze iminsi bakora urugomo ari abafutuzi bagamije gucecekesha ababangamira ubucuruzi bwabo butemewe bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu.
U Butaliyani bwafunguye ibigo bibiri mu gihugu cya Albania, byo kujya byoherezwamo abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butubahirije amategeko.
Mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe, niho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera.
Abantu 94 baguye mu mpanuka yatewe n’iturika ry’imodoka ya lisansi abandi bagera kuri 50 bakomereka bikabije.
Thomas Tuchel ukomoka mu Budage, wigeze no gutoza Chelsea, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions), asinya amasezerano y’amezi 18.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bagiye gukora igenzura rigamije kureba ko aborozi b’imbwa bubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubu bworozi.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP), ryatangaje ko abantu barenga miliyoni 27 bibasiwe n’amapfa akomeye mu kinyejana cya 21, ndetse byumwihariko miliyoni 21 z’abana bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi.
Mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024 mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yavuze uburyo Ambasaderi Colonel (Rtd) Joseph Karemera yitangaga muri byose ndetse akaba ari umwe mu bazanye igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo (…)
Kubera ko telefone zigezweho zizwi nka smart phone zikoze mu buryo zishobora kwangirika ubusa, abazikoze bateganyije n’ibirahure byo kuzirinda (screen protector), kugira ngo zidashwaraduka cyangwa zikaba zameneka igihe zituye hasi zikazamo imitutu ituma ikirahure kidakora neza.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, bitabiriye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana. Amakuru y’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Umukobwa w’imyaka 37 wo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga witwa Hagenimana Agathe, amaze imyaka 37 aryamye kuko kuva yavuka atigeze yicara cyangwa ngo ahagarare kubera ubumuga bw’ingingo.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, arasura Akarere ka Nyagatare aho agirana ikiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bikorera muri aka Karere.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zivuga ko umubiri w’umuntu nta mubare w’inkingo ntarengwa ushobora gukingirwa, kuko ufite ubushobozi bwo kwakira no gukingirwa inkingo zishoboka zose, kubera ko ziwufasha kongera abasirikare bahangana bakanawurinda indwara.
Abantu bane bakize icyorezo cya Marburg ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 30.
Isaha ni ingirakamaro mu buzima bwa muntu. Ni yo mpamvu mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali hagiye hashyirwa amasaha kugira ngo afashe abahagenda n’abahatuye gukorera ku gihe no kumenya aho igihe kigeze.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko muri gahunda y’imiturire n’imyubakire, u Rwanda rurimo kunoza umushinga w’imyubakire idasaba kwimura abahatuye, ahubwo abantu bagakomeza gutura aho basanzwe batuye. Uyu mushinga uri mu biteganywa muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu myaka iri imbere (…)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsindiye Benin kuri Stade Amahoro ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, yigarurira icyizere cyo gushakisha itike.
Urukiko rukuru muri Kenya rwateye utwatsi icyifuzo cya Visi Perezida, Rigathi Gachagua wasabaga ko rwabuza Umutwe wa Sena kwiga ku cyemezo cyo kumukura ku butegetsi.
Umugabo n’umugore we bo mu Buhinde, barashakishwa na Polisi nyuma yo kwishyuza abantu asaga miliyoni 4.1 z’Amadolari bababwira ko bagiye kubasubiza itoto bakoresheje imashini.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ndetse n’Umujyi wa Kigali bafatiye mu makosa imodoka 34 ziri gutwara abagenzi mu buryo butubahirije amategeko.
Kampani ifite mu nshingano ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo izwi nka RIP Company, ntivuga rumwe n’ubuyobozi bw’uwo Murenge ku ifunga ry’iryo rimbi bivugwa ko ryuzuye.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ibarizwamo Bar, Resitora, salle na sitoke bya Hotel Muhabura ikayangiza ndetse n’ibyarimo byose bigakongoka, nyiri iyi Hotel akaba n’Umuyobozi mukuru wayo Rusingizandekwe Gaudence, avuga ko n’ubwo ari igihombo gikomeye, bidashyize iherezo ku mwihariko yari ifite mu gusigasira (…)
I Londres mu Bwongereza hari kubera imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bisaga 20 byo mu Rwanda byohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’indabo mu mahanga.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wongeye kuvuga ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abimukira muri Tunisia, nyuma y’uko hatangajwe raporo yakozwe n’inzobere za UN zishinzwe uburenganzira bwa muntu, aho muri iyo nyandiko yakozwe n’izo nzobere bamaganye iryo hohoterwa rimaze igihe rikorwa muri icyo gihugu.
Itegeko No 057/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga Amakoperative mu Rwanda ryitezweho guca akajagari mu micungire no gusigasira ubukungu bw’amakoperative, cyane ko mu bikubiyemo rigena ko abaziyobora n’abakozi bazo bazajya bamenyekanisha imitungo yabo kandi inakorerwe igenzurwa.
Ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byo mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu cyane cyane abatuye Intara y’Iburengerazuba, aho byahitanye abantu 135 bo hirya no hino mu gihugu.
Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu muryango ugaragaza ko ibi bikorwa bigenda byiyongera bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro.
Muri Sudani y’Epfo, imvura nyinshi yateje umwuzure wibasiye igice cya Leta ya Jonglei, bituma imiryango 375 isenyerwa abandi bava mu byabo ndetse abenshi ntibafite aho kuba.
Amakipe ya APR (Abagabo n’abagore) mu mukino wa Volleyball yari ahagarariye u Rwanda muri Tanzaniya, mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere yegukanye ibikombe byombi.
Ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira kirimo kurukira mu ishyamba ry’Ibirunga.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura mu buryo butunguranye ikangiza byinshi birimo na zimwe mu nyubako zayo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko bimwe muri byo harimo ibyumba bitanu, Bar, Resitora, Ububiko bwayo n’ibyarimo byahiye birakongoka.
Umubare w’abakira icyorezo cya Marburg ukomeje kwiyongera, aho abandi batandatu bakize ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 26.
Iyo nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura mu ma saa yine y’ijoro ryo ku wa mbere Tariki 14 Ukwakira 2024, ngo yaba yahereye ahagenewe gutegurirwa amafunguro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.