Tanzania: Yashyinguye abana be arinzwe n’inzego z’umutekano
Tanzania, mu Ntara ya Kilimandjaro, umugabo witwa Evance Kileka, yaje gushyingura abana be babiri harimo uwitwa Precious w’amezi 6 na Glory Evance w’imyaka ine (4), ari mu maboko y’inzego ya Polisi, akimara gushyingura yahise imusubiza gufungwa, umuryango usigara mu bibazo n’ubu utarabonera ibisubizo.

Uwo mugabo wahuye n’ibyago byo gupfusha abana, ariko akaba adashobora no kubona umwanya wo kubunamira uko bikwiye, yafunzwe mu rwego rwo gukorwaho iperereza, kugira ngo bimenyekane niba hari uruhare yaba yaragize mu rupfu rw’abo bana.
Abo bana bashyinguwe ku wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, mu marira menshi n’agahinda ndetse n’urujijo rukomeye, bashyingurwa n’abagize umuryango mugari n’abaturanyi ndetse na se, waje azanywe n’Abapolisi babiri bambaye gisivili kuko afunzwe, mu gihe nyina w’abo bana, we atashoboye kuhagera kubera ko arimo yitabwaho n’abaganga mu bitaro by’aho muri Tanzania byitwa KCMC, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi.
Nubwo iperereza rigikomeje, ariko amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko abo bana baba barishwe na nyina, abatemye ahantu henshi hatandukanye ku mubiri, akoresheje ikintu gifite ubugi kitazwi, kugeza ubu niba ari icyuma, umuhoro cyangwa ikindi, arangije kubica na we ubwe ngo yarikomerekeje cyane, ahita ajyanwa mu bitaro, aho arimo avurirwa ibikomere.
Padiri Juvenal Kimariyo uyobora Paruwasi Gatolika yitiriwe Umuryango mutagatifu mu Mujyi wa Hai, aho uwo muryango wagize ibyago utuye, akaba ari we wayoboye igitambo cya misa yo gusabira abo bana mbere y’uko bashyingurwa, yavuze ko uwo muryango ubu urimo kunyura mu bihe biwukomereye cyane, asaba abantu bari aho kuwusengera, kugira ngo Imana ibahe kwihangana.
Yagize ati “Turabizi ko ubu uyu muryango urimo kunyura mu bihe biwukomereye kubera ibi byawubayeho, twebwe abemera dukomeza gushyira uyu muryango mu biganza by’Imana yonyine, ibahe kwihangana no gutekereza, kuko ntabwo tuzi neza uko byagenze, ubwo rero tubiharire Imana”.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwaje muri uwo muhango wo gushyingura abo bana, Umuyobozi witwa Joachim Mbowe, yavuze ko abaturage bagomba kujya birinda gufata imyanzuro iyo ari yo yose, bafite uburakari, kuko hari ubwo iyo myanzuro itwara ubuzima bw’abantu badafite n’aho bahuriye n’ikibazo gihari.
Yagize ati “Turashima Imana ko yakiriye neza abana bacu Precious na Glory, mu by’ukuri iki ni igikorwa giteye agahinda n’umubabaro hano iwacu. Icyo nasaba abaturage bose, ni ukujya birinda gufata ibyemezo bahutse kubera uburakari. Turabizi neza ko nyina w’aba bana yari afitanye ibibazo n’umugabo we, ariko ntibyari bikwiye ko ubwo burakari afite abujyana no ku bana, kubera ko nta ruhare na rumwe bari bafite mu bibazo ababyeyi bafitanye”.
Uwo muyobozi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage bo muri ako gace, gukomeza kurangwa n’ituze, mu gihe Polisi ikomeje iperereza rigamije kumenya uko byagenze kugira ngo abo bana bicwe batemwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
biteye agahindape gusa bihangan aboban imana ibakiremubayo