Police VC yafunguye irerero rizajya ryigisha Volleyball
Ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, ikipe ya Police Volleyball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, yafunguye ku mugaragaro irerero ryayo rizajya ryigisha abana gukina volleyball.

Ni irero yafunguye ku bufatanye n’ishuri ry’isumbuye rya Lycée de Kigali, riherereye mu Mujyi wa kigali.
Ni umushinga wakomotse ku gitekerezo cy’inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball iheruka mu Rwanda, aho hifujwe ko nibura buri kipe ikina icyiciro cya mbere mu Rwanda yagira ikipe y’abato (Academy).
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, abayobozi ba Police ndetse n’umuyobozi w’ishuri rya Lycée de Kigali, Imfurayase Jean (Frère).

Mu ijambo rye afungura ku mugaragaro iri rerero, umunyamabanga wa Police VC (Supt) Ntakirutimana Diane, yavuze ko atari ugushyigikira iterambere rya volleyball mu bana b’Abanyarwanda gusa, ahubwo ko aba bakinnyi bagomba kuzavamo abakinnyi beza b’ejo hazaza barangwa n’ubupfura no kwitanga.
Ati “Turabashimira ko mu bigo bihari muri Kigali mwahisemo LDK, turahari kandi turi tayali gufatanya namwe. Turizera ko aba bakinnyi bato bazavamo abakinnyi beza b’ejo hazaza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Raphael Ngarambe, yashimye Police VC ashimangira ko kugeza ubu iri ku isonga.
Ati “Police VC kugeza ubu iri ku Isonga muri Siporo, kuko ikoze igikorwa cy’indashyikirwa, turabashimiye cyane n’abandi bakabaye bareberaho ibyo mukoze.”

Mu gufungura iri rerero, Police Volleyball yatangaje ko umutoza w’abakobwa ari Masumbuko Jean De Dieu, naho abahungu bazatozwa na Iradukunda Yves, aba bose bakaba basanzwe ari abatoza mu makipe makuru.
Police Volleyball ikaba yageneye izi kipe z’abato ibikoresho bya siporo bizabafasha mu kwitoza neza.
Mu bikoresho byatanzwe, harimo imyambaro bazajya bakoresha ku bahungu n’abakobwa, imipira yo gukina ndetse Filets.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|