BK yatangije igikorwa cyo guhura no kuganira n’abakiriya bayo banini
Banki ya Kigali (BK) yatangije igikorwa cyo guhura no kuganira n’abakiriya bayo banini mu rwego rwo kugira ngo bagire n’ibindi bikorwa bakorana bishobora gufasha impande zombi bitari kubitsa amafaranga no gutanga inguzanyo gusa.

Abitwa abakiriya banini ba banki, ni abantu cyangwa ibigo biba byinjiza nibura miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
Ni igikorwa kitari gisanzwe gikorwa, kikaba cyatangirijwe muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 , hagamijwe gusangira amakuru ari ku isoko, kumenya no gusobanukirwa neza uko ibikorwa by’ubucuruzi bihagaze, hamwe no kuganira ku buryo banki yarushaho gutanga serivisi zifite ireme birenze ibyari bisanzwe.

Bimwe mu bikorerwa muri iyo gahunda, ni ukuganira n’abakiriya bakagirwa inama muri gahunda zitandukanye zijyanye n’ibikorwa byabo by’ubucuruzi, kubabwira uko isoko rihagaze (Market insight), impinduka zashyizweho na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Politiki nshya z’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kubwirwa aho imisoro yiyongereye naho yagabanutse by’umwihariko bakanabwirwa serivisi zitandukanye za BK zishobora kubafasha, hakabaho no gusangira ibitekerezo kubyo bashima n’ibyo bifuza ko byahinduka.

Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi zigenewe ibigo by’Ubucuruzi (Corporate Banking) muri BK, Jacob Mpyisi, avuga ko iyo habaye guhura n’abakiriya muri ubwo buryo, impande zombi zibyungukiramo, kuko barushaho kwizerana.
Ati “Kuganira muri ubu buryo, bituma wa mubano mufitanye urushaho gukomera, wa mukiriya atangira ku kwizera. Ku mukiriya inyungu abigiramo ni uko amenya ibigrzweho ku isoko, akamenya niba hari ibyo agomba guhindura mu bucuruzi bwe, n’uburyo azabihinduramo.

Abakiriya nabo iyo ubahurije nk’ahangaha abenshi bagenda baganira bakamenyana, kugira ngo bazahure biba byari byarabananiye ariko bagahurira muri gahunda nk’iyi ngiyi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, Pierre Kamugisha, avuga ko igikorwa cyo guhura n’abakiriya banini banki ya Kigali yatangije, ari cyiza kandi gifasha, kuko kudahura bituma hari igihe umuntu yibaza ibibazo akanisubiza, hakaba igihe yisubiza ibitari byo.
Agira ati “Nkatwe hari ibyo tuba dukora bijyanye n’abarwayi bakenera kujya hanze y’Igihugu bagomba kujya mu bitaro bindi, hari ibisabwa banki, n’ibindi. Iki gikorwa ni ingenzi, kuko hari ibyo twabajije baradusubiza, ndumva ari ibintu byiza cyane.”
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizajya kiba rimwe mu gihembwe ni ukuvuga nibura inshuro enye mu mwaka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|