Mu Rwanda hatangijwe ikigo kigurisha moto zikoreshwa n’amashanyarazi

Mu Rwanda hatangijwe ikindi kigo kigurisha moto zikoresha amashanyarazi cyitwa safi. Izo moto zikoresha amashanyarazi zizasimbura izari zisanzwe zikoresha lisansi. Ni moto zizajya zuzurira igihe kingana n’iminota 45 kugira ngo moto ibe yuzuye umuriro ugakoreshwa ku ntera y’ibirometero 90.

Ubu bwoko bwa moto bufite uburyo bwo kureba umuriro usigaye muri batiri ukamenya n’ibirometero uri bukore. Ibi ngo bizafasha umumotari kumenya uko akora ingendo ze mu muhanda.

Ubu buryo kandi bwo gusharija moto buzajya buri hantu hose mu gihugu haba ahasanzwe kuri sitasiyo ndetse no ku maduka, n’ahandi hose ha bugufi ku buryo umumotari ubukeneye azajya abubona bitamugoye.
.

Umuyobozi wa Safi, Tony Adesina yagize ati “Twe icya mbere twifuza ni ugutanga serivisi yo gutwara abantu hatangijwe ibidukijije. Moto yacu ikozwe ku buryo igenda ibirometero 60km/1hr bivuze ko nta muvuduko. Icya mbere ni uko abantu bagerayo amahoro. Ibiciro ntibirashyirwa ahagaragara gusa ni nk’ibyari bisanzwe kuri moto zisanzwe mu Rwanda.”

Tony B. Adesina, umuyobozi wa Safi
Tony B. Adesina, umuyobozi wa Safi

Mutabazi Emmanuel usanzwe ukora umwuga w’ubumotari yagize ati “Ko ubusanzwe moto zacu zajyaga ahantu kure igihe cyo gucomeka murumva atari imbogamizi kuri twe ndetse n’umugenzi? Ese ubundi ko hari aho umuntu agera agasabwa gutwara ku muvuduko runaka nk’ubu ibirometero 60 ku isaha bashyizeho na byo ntibizateza ikibazo wenda nk’umukuru w’igihugu agiye gutambuka ugasabwa kwihuta ngo uve mu nzira.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije Eng. Coletha Ruhamya yavuze ko izi moto zaje zinakenewe mu rwego rwo gukomeza kwita ku bidukikije.

Yagize. ati “Mu gice kinini cy’umujyi wacu, ikinyabiziga gikora cyane ndetse n’amasaha mensha ni moto, twumva rero dushoboye guhera kuri moto byagira urahare runini mu gukumirwa ibyuka byangiza ikirere bishobotse zakwira mu gihugu hose.”

Ubu bwoko bwa moto buzagezwa mu gihugu hose ariko hazabanza mu mujyi wa Kigali n’ahandi hagende hakurikira, abazazitwara bazabanza babihugurirwe bigishwe n’uburyo bakwikemurira akabazo bahura na ko bazitwaye. Buri muntu ufite amafaranga ye yemerewe kuzigura ndetse n’ufite moto ikoresha amashanyarazi atari iturutse muri safi n’ubundi nawe azahabwa iyo serivisi izaboneka mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ese ko twaritumenyereyeko ushobora kujyana umuntu Aho ashaka kujya essence yagushiriraho ugahita ubona Aho uhita ugura Indi akokanya ubwo gucaginga ntibizagorana

Habineza yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

mwaramutse ibyiza moto zicagingwa byahereyehe ko twari tuzi ko haricyo zigiye kugabanya kwihumanywa ryikirere ariko ikijyanye na battery bakigeho neza kuko hagize indi company izana battery yibura ishobora ku jyenda yicaginga cyangwa yibura ishobora gukora igice cyumunsi safi nizindi ntayo zakuraho njyewe ndumva ikibazo arumuriro wazo murakoze

Frank yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

None ubu umuntu afise aye yaibona kurangahe ntuye rubavu

Haruna yanditse ku itariki ya: 22-12-2019  →  Musubize

izi moto rwose zari nziza ariko se ubwo ko umuntu yaguraga 1 l ya essence igakora ibirometero 100 gucaginga bigomba kuba 500 naho bitari ibyo nta mumotari wayikoresha ntiyabona umusoro nibyo gutunga urugo

hhhhh yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Igiciro cyumuriro kiri hasi cyane kuburyo bitaza gwisha mugihombo abamotari

SAFIRIDE yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

mucyaro zizajyari

Matata Fuigence yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka