Calvin Mbanda yegukanye intsinzi imuhesha kwinjira muri The Mane

Calvin Mbanda ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic yitwa “Tecno”.

Calvin Mbanda
Calvin Mbanda

Mu bihembo uwegukanye iri rushanwa yagombaga guhabwa, harimo no gusinyana amasezerano na The Mane, bakamufasha gukora indirimbo ku buryo zimubyarira inyungu. Gahunzire Aristide ushinzwe kurengera inyungu za The Mane yatangaje ko uyu musore w’imyaka 20 yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire, aho azafashwa kuzamuka mu muziki ariko na we akagira inyungu yinjiza muri The Mane.

Calvin yavuze ko n’ubwo yiyumvagamo impano yo kuririmba, atari yarigeze akora indirimbo. Indirimbo ye ya mbere irasohoka kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukwakira 2019.

Mbanda John Calvin yavukiye i Kigali ku Kimisagara mu 1999, akaba umwana wa karindwi mu muryango avukamo. Nyuma yaho, Calvin n’abo mu muryango we baje kwimukira mu Karere ka Musanze aho yize kuva mu mashuri abanza. Amashuri yisumbuye yayarangije umwaka ushize wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka