Abagabye igitero mu Majyaruguru ngo bari bafite gahunda yo gufata igihugu

Abantu batanu bafashwe mpiri ubwo bari bagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru baganiriye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 bavuga ko bateye mu Rwanda bizeye gufata igihugu.

Abagabye icyo gitero ariko ntibyabahiriye kuko 19 muri bo bahasize ubuzima, abandi batanu bagafatwa mpiri.

Abasore bari hagati y’imyaka 20 na 30 barimo batatu bari bambaye imyenda ya gisivili n’abandi babiri bari bambaye imyenda isa n’iyigisirikari cyo muri Kongo Kinshasa bavuga ko bakomoka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda ari two Burera, Musanze, Kirehe, Gisagara n’undi uvuga ko aturuka muri Kongo.

Bavuga ko bagabye iki gitero baturutse mu mashyamba ya Kongo Kinshasa mu mitwe yitwara girikare irimo n’uwiterabwoba wa FDLR.

Aba bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano ubwo berekwaga itangazamakuru baritangarije ko binjiye mu mitwe yitwara gisirikari ibarizwa muri Kongo (DRC) hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

Bavuga ko bavuye mu mashyamba ya Kongo Kinshasa binjirira mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda bagamije guteza umutekano muke no gufata ubutegetsi.

Umwe muri abo bicanyi yabwiye itangazamakuru ko yitwa Hakizimana Emmanuel akaba ngo avuka mu Karere ka Kirehe.

Yagize ati: “Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu birunga, tugahangana n’abasirikari tugafata ubutegetsi. Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo amazu meza, amafaranga, imodoka nziza kandi zihenze n’ibindi”.

Uyu yitwa Habumukiza Théoneste. Avuga ko yarangije muri Kaminuza i Butare ajya gukomereza icyiciro cya gatatu (Masters) muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda
Uyu yitwa Habumukiza Théoneste. Avuga ko yarangije muri Kaminuza i Butare ajya gukomereza icyiciro cya gatatu (Masters) muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda

Aba barwanyi bavuga ko bateye ari 45 bafite imbunda 38. Habumukiza Théoneste ni umwe muri bo wanarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2016 agahita ajya gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda. Habumukiza avuga ko yari yinjiriye mu mutwe wa FDLR RUD-Urunana akaba yari awumazemo amezi ane.

Ngo bagabye iki gitero bayobowe n’uwo bakunze kwita Gavana. Yagize ati: “Twahagurutse hari ku cyumweru gishize turi 45 tugera ku butaka bw’u Rwanda mu birunga ku wa gatanu. Twari twitwaje amasasu ntamenya umubare n’imbunda 38. Ubwo twinjiraga mu birunga, uwitwa Gavana ni we wari utuyoboye. We n’abandi navuga ko bamazemo imyaka myinshi ni na bo bari bafite ibyuma n’izindi ntwaro bifashishaga bica abantu. Twari twahawe amabwiriza yo gufata igihugu kuko n’abayobozi bacu batubwiraga ko bari basenze Imana ikababwira ko yakitugabije ari icyacu”.

Aba barwanyi uko ari batanu bafatiwe ahantu hatandukanye mu mirenge ya Kinigi, Nyange na Busogo mu mukwabu wo kubahiga wakozwe ku bufatanye n’abaturage, inzego za Polisi, Igisirikari n’iperereza.

Icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019 cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze.

Abo barwanyi bishe abaturage babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri centre yitwa mu Kajagari babicisha udufuni, amabuye n’izindi ntwaro gakondo.

Aba bakekwaho ubugizi bwa nabi ngo binjiye muri FDLR banyuze muri Uganda

Abaganiriye na Kigali Today bagera kuri bane muri aba barwanyi bayitangarije ko binjiye muri FDLR mu bihe bitandukanye babanje guca mu gihugu cya Uganda.

Bamwe muri bo ngo bari bijejwe kujya gukora akazi kabahemba neza muri icyo gihugu, abandi bagiyeyo mu rwego rwo kugashaka.

Habumukiza Théoneste akomeza agira ati: “Ubwo nari maze amezi atandatu niga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Makerere, naje guhura n’umuntu w’umukire anyizeza kujya nkora akazi ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale muri Kongo ambwira ko nzajya mpembwa neza. Twarajyanye tugezeyo mba nisanze nageze mu mutwe wa FDLR RUD-Urunana. Kuva icyo gihe bahise bamfatirana bambwira ko ngomba kubakorera. Sinigeze mbasha kuhivana ngo mbashe gusubira inyuma, na bagenzi banjye bagiye babigerageza bahitaga bicwa”.

Uyu witwa Hakizimana Emmanuel na we ni umwe mu bagabye icyo gitero akaba yafashwe n'abaturage
Uyu witwa Hakizimana Emmanuel na we ni umwe mu bagabye icyo gitero akaba yafashwe n’abaturage

Hakizimana Emmanuel na we avuga ko yagiye muri FDLR abanje kwinjirira mu gihugu cya Uganda aho yari agiye gushaka akazi. Yaje kuhahurira n’undi muntu avuga ko yitwa Kabera amubwira ko bajyana muri Kongo kuhakora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aza kwisanga yageze muri FDLR.

Yagize ati: “Nagiye muri FDLR mvuye muri Uganda, uwanjyanyeyo yambwiraga ko tugiye muri Kongo kuhakora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, sinashoboraga kuvuga ngo nsubire inyuma kuko iyo ubigerageje abo muri uwo mutwe bakwica. Mu by’ukuri ntitwari tubayeho neza na gato, kuko turya nabi, ibyo kwambara ntabyo. Kuri njye kuza gutera umutekano mucye mu gihugu byari amaburakindi no kuba nta kundi nagombaga kubigenza ngo mbacike”.

Aba bavuga ko muri Kongo Kinshasa babarizwaga mu gace kitwa Binza i Rutshuru. Mu bahungabanyije umutekano mu gitero cyahitanye abaturage ngo barimo abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR RUD-Urunana, RNC, na FDLR Foca. Aba bose uko bafashwe bakaba nta byangombwa bibaranga bari bafite.

Inzego z’umutekano zikomeje gushakisha abandi baba baragize uruhare muri icyo gitero, ari nako zikomeza gukaza umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

amakuru mutugezaho n ingenzi.

kagenza syldion yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

amakuru mutugezaho n ingenzi.

kagenza syldion yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ariko abanyarwanda bazakura ryari koko ubu nkiyi nkuru murumva ari ukuri koko. Gusa ntiwarenganya uwayanditse kuko niko ikibwirizwa giteye ariko Murebe kure abantu 45 ntibatera igihugu ntabwo ari ibicucu. Ahubwo murebe icyo rino kinamico ritamije mu macenga akoreshwa muri politique. Ariko ay’ubusa Magayane ati"
 Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:
hazabaho isubiranamo ry’ abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara,
agahiri n’agahinda, no kwiyahura.
Hazabaho urwikekwe yewe n’ umwana azatinya se na nyina ;
hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome
hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa,
bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw’umugara rubundiye
mu mashyamba,nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira"

Ukuri yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Uri injiji kweli bigezaha!!!Umva usibye no kuvuga ngo abasirikale barahari, Hari IMANA ibaha ubushobozi bwo kurinda igihugu.
Igihugu kirarinzwe impande zose, yego ingegera ntizabura aho zinyura ariko bipfa kuba byamenyekanye aho ziri gusa ubundi umuriro ukazitwika. Iyaba mwazaga mwese ntimuze urusorongo.
Barabashuka mukaza gucukura imyumbati kdi bo barya imireti n’amafiriti,M7 na NKURUNZIZA barabashuka, mujye mubabwira bohereze ababo.

john yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

bande d’idiots gusa naho wowe wiyita ukuri nta nisoni ufite uravumvura hano uvuga amateshwa nyuma yaya mabi mwakoreye inzirakarengane sha muzapfa mugere i kuzimu mwo gashya mwe.naho ayo mahomvu yawe uyagumane mwishyamba iyo mutamenya ko mu rwanda bwakeye.

qween yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

@Queen je ne suis pas aussi que tu le pense ma chère.Icyo nifuza ni igihugu abantu bataryana.Ibyo mwivugisha byabaye iturufu ikaze biveho kuko njye ukumbwira ndi Nyakamwe nahemukiwe n’interahamwe zogejwe ubwonko nkawe nyuma zigakora amarorerwa. Twigumire muri ibyo se ko mbona ari umuco dushaka kwiruka? Non! Biradusaba igihugu tuzaraga abana;abuzukuru n’abuzukuruza. Naho iby’ibitero ubwenjye mbona benshi mufite sinzi niba wabishyikira ariko byitwa théorie du complot. Utaza ikibazo ukanagushakira umuti rubanda igakoma mu mashyi bityo ibibazo bindi biremereye rubanda bigasa nkaho babyibagiwe.Bakaba nk’abana bato bagomba gutecyererezwa ahubwo bo hakaba muri selfblame. Pour infos ntago mba hanze y’igihugu kandi aho ninjira muri iki gihugu mpamya ko wowe utukana batanahaguha akazi ko kuba planton. Amahoro kuri mwese ; Tujyire ubwenjye bureba kure

Ukuri yanditse ku itariki ya: 8-10-2019  →  Musubize

Uyu yitwa Habumukiza Théoneste warangije University aravuga ngo "bari basenze Imana ngo ibafashe gufata igihugu".Birababaje kubona mu ntambara zose zibera ku isi babanza gusenga.Ndetse n’amadini akabasengera mbere yo kujya ku rugamba.Mu ntambara yo mu Rwanda ya 1990-1994,amadini yabanzaga gusengera ingabo z’igihugu zajyaga kurwana na FPR.Ndetse na FPR yari ifite pastors na padiri bayisengeraga.Nkuko bible ivuga,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abantu bakora ibyo itubuza.Imana itubuza kurwana no kwica.Ndetse bible ivuga ko ku munsi wa nyuma,Imana izica abantu bose barwana nkuko Matayo 26 umurongo wa 52 havuga.
Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Hanyuma isi ibe paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa.

gatare yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

sha nkuyu ntacyo naba mubitsemo arijyewe kuko ntabumuntu bukimurimo

Gaby yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Aba bafashwe niba ibyo bavuga ari ukuri, bigaragara ko muri iriya mitwe yiterabwoba harimo Agana babanyarwanda bafatwa bugwate,bagakoreshwa mu migambi yabo mibisha. Ibi bijye biha urubyiruko isomo ryo kujya bashishoza neza kuri buri muntu wese ukubwira kuguha akazi kambukiranya impaka.

TUYAMBAZE yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ababo byarabayobeye pe! niyo baza bose uko bangana ntibashobora gufata n’akarere kamwe kacu. gusa abo baturage bishwe nabo nizo nterahamwe Imana ibakire.

BIZIMANA John yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Twese turasenga ariko ntamana yakwemerera igihugu umaze kwica inzirakarengane ntasoni ngo Imana yari yakibagabije mujye mwigira kuri RPF yo Imana yakibagabije batabaye

Tuyishime yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

kombona aringegerase

samu yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka