Amakorali arindwi yahuriye mu iserukiramuco rigiye kuba ngarukamwaka

Amakorali arindwi aturutse mu madini atandukanye, yateraniye mu iserukiramuco ryiswe ‘Choir Fest’ ryaberaga i Kigali ku nshuri yaryo ya mbere, rikaba ryari rigamije gufasha Leta kuzamura ubuhanzi no gutanga ubuhamya butandukanye.

Amakoorali yitabiriye iri serukiramuco ni Korali Ijwi ry’Impanda, Maranatha, n’amatsinda yo kuramya Imana nka True Promises, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team na Alarm Ministries.

Mu gihe cyo gutumira, hatumiwe amakorali menshi arimo Chorale de Kigali, Ambassadors of Christ, Korali ya Gatenga n’izindi zitandukanye, ariko aya makorali ntiyabonetse ku mpamvu zitasobanutse neza, uretse ko hari abavuze ko amatorero n’amadini yabo yari abakeneye kuri iki cyumweru.

Mugwema N. Wilson, uyobora ‘Sensitive’ yateguye iri serukiramuco, yagize ati “Twatumiye amakorali menshi ariko hamwe ntabwo bigeze badusubiza mu gihe hari abandi batubwiye ko aho basengera bafite izindi gahunda”.

Mugwema avuga ko ‘Choir Fest’ itangijwe nk’iya mbere, kuko mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana nta serukiramuco ryari rihari. Hari igitekerezo cy’uko iri serukiramuco rizajya rifasha kuzamura umuco biciye mu iyobokamana no kunganira Leta mu gutanga ubutumwa ishaka kugeza ku bantu benshi.

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), iri no mu bafatanyabikorwa b’iri serukiramuco, yavuze ko uru ari rwo ruganda rwari rusigaye rudafite iserukiramuco, kandi uru rwego rukifuza ko ubutaha ryagera kuri benshi barimo n’abatuye mu ntara.

Choir Fest ihereye muri Kigali kwinjira bikaba byari ukwishyura ariko iri serukiramuco nirigera mu ntara kwinjira bizajya biba ubuntu, kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi.

Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco wari unahagarariye Minisiteri y’Umuco na siporo, Dr. Vuningoma James, akaba n’umushyitsi mukuru muri iri serukiramuco yagize ati “Mu gihugu cyacu twamenyereye ko abahanzi baza bakaririmba nta nyungu yindi ariko ubu biri kubyazwa umusaruro no mu buryo bw’amafaranga”.

Dr. Vuningoma yashimiye abagize amakorali ko bakomeza kugaragaza impano zabo mu cyiciro cya korali nta gucika integer, anizeza ubufatanye bw’inzego za Leta zishinzwe umuco muri iri serukiramuco.

Dr. Vuningoma James, umuyobozi w'Inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco
Dr. Vuningoma James, umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka