Gukina biri mu bya mbere bikangura ubwonko bw’umwana
Abahanga mu mikurire y’abana bavuga ko gukina biri mu bya mbere bikangura ubwonko bw’umwana, ibitekerezo bye bigakura vuba, ari yo mpamvu bashishikariza ababyeyi kubyitaho baha abana ibikinisho n’umwanya wo gukina.
Byavugiwe mu gikorwa cyateguwe n’umuryango Right To Play, cyo gukangurira ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange akamaro ko gukina ku mikurire myiza y’abana, igikorwa cyabereye mu karere ka Ruhango ku cyumweru taliki ya 6 Ukwakira 2019, kikaba cyaritabiriwe n’abayozi batandukanye, ababyeyi ndetse n’abana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango icyo gikorwa cyabereyemo, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko gukina biri mu birwanya igwingira ry’ubwonko bw’umwana.
Yagize ati “Gukina ni uburenganzira bw’umwana. Buri muntu wese arasabwa kubuharanira kuko umwana iyo yakinnye ni bwo n’ubwonko bwe bukanguka, agakura neza, ndetse mukibuka ko gukina binarwanya igwingira ry’abana kuko rihera mu bwonko”.
Yungamo ati “Turashimira Right To Play rero kuko ifasha abana bacu kubona ibikinisho no kubafasha mu ivumburamatsiko ryabo. Iyo baza gukina mu gihe cy’ikiruhuko, hari byinshi bunguka mu mitekerereze yabo, cyane ko mwabonye ko batangiye kureba uko ishuri ryabo rizaba rimeze mu cyerekezo 2050”.
Icyo gikorwa cyabereye ku ishuri rya GS Nyamagana, abana bafashwa n’uwo muryango bikoreye ibikinisho ndetse banashushanya uko bumva ishuri ryabo ryazaba rimeze mu myaka 30 iri imbere, aho ngo ryazaba rifite ibibuga by’imikino y’amoko yose.
Umwe mu babyeyi bitabiriye icyo gikorwa, Mbaraga Marc, avuga ko abana baza gukina baba batandukanye n’abandi.
Ati “Gukina ndabona bifite akamaro cyane kuko iyo umwana yahuye n’abandi bituma ajijuka, agakunda gukora uturimo tw’amaboko tumwungura ubwenge. Mbona nk’akuzukuru kanjye gakunda kuza gukina gaciye ubwenge kurusha abandi ndetse kongereye n’ubusabane”.
Ishimwe Ladouce, umunyeshuri wo kuri icyo kigo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ahamya ko gukina bibaruhura bakiga neza.
Ati “Nk’ubu ndi mu wa gatandatu, twiga ibintu byinshi twitegura ikizamini cya Leta, iyo umuntu amaze kwiga rero ni ngombwa kujya gukina kugira ngo aruhuke mu bwonko bityo n’ibindi bibone aho bijya. Ikindi ni uko mu gukina twunguka inshuti nyinshi ku buryo no gufashanya mu masomo bitworohera tugatsinda neza”.
Umukozi wa Right To Play wari ukuriye icyo gikorwa, Mukandori Vestine, avuga ko gukina ku mwana ari ikintu gikomeye kuko bituma agaragaza amarangamutima ye.
Ati “Umwana n’imikino ni nk’ifi n’amazi ntiwabitandukanya. Imikino ituma umwana atekereza neza, akabasha kubana neza n’abandi kuko habamo kwihanganirana. Bituma kandi umwana agaragaza amarangamutima ye, niba uri umurezi we cyangwa umubyeyi ukamenya ko hari icyamubabaje bityo bikakorohera kumufasha”.
Kimwe n’abarimu b’aho uwo mushinga ukorera, Mukandori avuga ko abana baba barataye amashuri byoroha kubagarura kuko haba hari ibyo bakurikira bibashimisha bakaboneraho no kwiga.
Urugero nko kuri iryo shuri rya Nyamagana ngo hari abana 12 bari barataye ishuri ubu 10 muri bo bakaba baramaze kurigarukamo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|