Minisitiri Munyakazi yijeje gukemura ikibazo cy’abasimbura abarimu bagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi yijeje gukemura ibibazo cyo gutinda kubona abasimbura abarimu bagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi.

Dr. Munyakazi yabitangarije abarimu mu Karere ka Rubavu mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Muri ibyo birori, abarimu basabye koroherezwa kubona ababasimbura mu gihe bagiye mu kiruhuko cy’umubyeyi kuko kubona ababasimbura bitinda bikagira ingaruka ku burezi bw’abana.

Abarimu bo mu Karere ka Rubavu basabye Minisitiri Munyakazi kubakorera ubuvugizi kugira ngo inguzanyo ihabwa mwalimu mu Mwalimu Sacco yongerwe, basaba ko bakongererwa amahugurwa abafasha kunoza akazi.

Abarimu babisabye mu gihe hakunze kunengwa ireme ry’uburezi ritangwa mu bigo bya Leta aho bamwe mu bana barangiza amashuri abanza batazi kwandika ibihekane, abandi bakarangiza amashuri yisumbuye batazi icyongereza bikavugwa ko biterwa n’abarimu batabigisha.

Minisitiri Munyakazi avuga ko amahugurwa yo azakomeza kubageraho mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi ariko ko abarimu badashoboye bashobora gukurwa mu mirimo.

Ku kibazo kijyanye no kongera inguzanyo muri Sacco, Minisitiri Munyakazi yavuze ko azabakorera ubuvugizi ariko ku kibazo cyo kubona abasimbura umwarimu wagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi ngo kigiye gukemurwa.

Yagize ati “Birimo gushyirwa kuri gahunda uburyo abarimu basimbura bajya ku rutonde, ku buryo umubyeyi ugiye mu kiruhuko ahita asimburwa hatabayeho gutegereza ko hashakwa abarimu bakora ibizamini kuko twasanze bitinda.”

Dr. Isaac Munyakazi ashimira abarimu bafasha abana mu buzima bwa buri munsi kuvumbura impano zabo kuko ari byo bituma igihugu gitera imbere, ahamagarira abana bato kwiga uburezi.

Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe
Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe

Ati “Dukeneye rero abo tuzaraga uyu mwuga w’agaciro, ni yo mpamvu duhamagarira abakiri bato kwitabira uyu mwuga. Kimwe mu bintu Leta y’u Rwanda ishyize imbere ni Uburezi binyuze mu mashuri nderabarezi ari yo yitwa TTC.”

Tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa mwalimu. Muri uyu mwaka wa 2019 uyu munsi mukuru wari wahawe insanganyamatsiko igira iti “Abarimu bato, abanyamwuga b’ejo hazaza”.

Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe Moto nshya, mudasobwa ngendanwa, amatungo magufi na telefoni zigezweho (smartphone).

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abarimu bigishaga mu mashuri abanza muri 2018 bari 44 544 mu gihe ibigo by’amashuri byari 2 909, Mu mashuri yisumbuye hari abarimu 30 040 mu bigo by’amashuri 1 728.

Koperative Umwalimu Sacco yashinzwe muri 2008 kugira ngo ifashe abarimu kwivana mu bukene no guteza imbere imibereho yabo muri rusange. Muri 2018 iyo koperative yabaruraga miliyari zigera muri 200 z’amafaranga y’inguzanyo zahawe abarimu, mu gihe amafaranga y’ubwizigame yari miliyari zigera kuri 23Frw, naho inguzanyo zari hanze zari miliyari 58 Frw.

Muri 2018 inyungu y’Umwalimu Sacco yavuye kuri miliyari 2.1Frw igera kuri miliyari eshatu, kandi inyungu itangwa kubafata inguzanyo ari 11%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka