Rayon Sports yihereranye AS Kigali ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona (AMAFOTO)

Mu mukino wari utegerejwe na benshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-0

Igice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yihariye iminota myinshi y’umukino, aho abakinnyi nka Mirafa, Sidibe, Commodore na Mugisha Gilbert baremaga uburyo bwinshi bwo kubona igitego, rutahizamu Sarpong akagerageza gutera mu izamu ariko ntibimuhire.

Ikipe ya AS Kigali nayo yageragezaga kubaka umukino binyuze kuri Haruna Niyonzima, ariko imipira yatangaga bagenzi be ntibayibyaze umusaruro, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yongeye gutangira ishakisha igitego, maze nyuma y’igitego Mugisha Gilbert yari amaze guhusha ari kumwe n’umunyezamu gusa, Sarpong aza kumwongera undi mupira ahita yikosora atsindira Rayon Sports igitego ku munota wa 75.

Ku munota wa 82 w’umukino, Michael Sarpong yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga Penaliti, maze Sarpong aza no kuyiterera arayinjiza.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude na Sarpong Michael.

AS Kigali yabanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibuga

AS Kigali: Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Songayingabo Shaffy, Bishira Latif, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Haruna Niyonzima (C), Allonga Mba Martel na Ssentogo Farouk.

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AS Kigali na wa mupfumu nibihanagure! N’ikindi gihe!

Anaclet yanditse ku itariki ya: 8-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka