Kuri uyu wa Kabiri tariki 07/10/2019, haraza gukomeza Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho haza kuba hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri.
Kuri uyu munsi, umwe mu mikino itegerejwe cyane harimo umukino Rayon Sports izaba yakiriyemo ikipe ya AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aya makipe yombi akaba yari yanganyije imikino y’umunsi wa mbere aho AS Kigali yanganyije na APR Fc, naho Rayon Sports inganya na Gasogi United 1-1.

Mu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera i Nyamata, ikipe ya Bugesera iheruka kuhatsindira ikipe ya Heroes ibitego 2-0, yahigiye no kuhatsindira ikipe ya APR FC, aho iyi kpe ya Bugesera yaniyubatse yiteguye kwitwara neza.
Umunyamabanga mukuru wa Bugesera Sam Karenzi, yatangaje ko biteguye neza kuhatsindira ikipe ya APR Fc, aho by’umwihariko avuga ko baguze abakinnyi beza bafite ubushobozi bwo gutsinda buri wese.

Ikipe ya Bugesera uyu mwaka yongeyemo amaraso mashya aho yaguze abakinnyi bafite amazina azwi nka Shabban Hussein Tchabalala, Mustafa Francis, Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga, Peter Otema ndetse n’abandi.
Rayon Sports idahagaze neza, ifite intego yo kongera gushimisha abafana
Undi mukino utegerejwe na benshi, ni umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.


Ikipe ya Rayon Sports iheruka guhurira na AS Kigali mu gikombe kiruta ibindi, aho AS Kigali yatsinze Rayon Sports kuri Penaliti, ndetse kandi AS Kigali ni nayo yari yasezereye Raayon Sports mu gikombe cy’Amahoro, aho Rayon Sports itifuza gutindwa na AS Kigali gatatu gakurikirana.

Umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza, ubwo yamaraga unganya na Gasogi United, yatangaje ko n’ubwo maze iminsi mike muri iyi kipe, abona hari icyizere ko ikipe ye izitwara neza mu mikino iri imbere.
Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona
Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2019
Rayon Sports vs AS Kigali 18h00
Bugesera FC vs APR FC 15h00
Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2019
Gicumbi FC vs AS Muhanga FC
Musanze FC vs Police FC
Gasogi United vs Marines FC
Sunrise FC vs Mukura VS
Espoir FC vs SC Kiyovu
Heroes FC vs Etincelles FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|