Musanze: Abanyeshuri ba Wisdom School basobanuriwe imikorere y’inteko ishinga amategeko

Abanyeshuri biga muri Wisdom School mu karere ka Musanze, basobanuriwe imikorere y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena n’umutwe w’Abadepite bituma barushaho kumenya amahame yayo n’inshingano zayo.

Abanyeshuri bakurikiye ibisobanuro ku mikorere y'inteko ishinga amategeko
Abanyeshuri bakurikiye ibisobanuro ku mikorere y’inteko ishinga amategeko

Ibi biganiro byabaye nyuma y’aho abanyeshuri bagaragaje inyota bari bafite yo kumenya imikorere n’itandukaniro riri hagati y’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite na Sena y’u Rwanda, nk’uko umuyobozi w’ishuri Wisdom School Nduwayesu Elie abivuga.

Umuyobozi w'ishuri Wisdom School Nduwayesu Elie (ibumoso) ari kumwe na Senateri Musabeyezu Narcisse
Umuyobozi w’ishuri Wisdom School Nduwayesu Elie (ibumoso) ari kumwe na Senateri Musabeyezu Narcisse

Yagize ati “Buri mwaka abanyeshuri n’abarezi b’ishuri Wisdom School dusura ingoro y’inteko ishinga amategeko, kugira ngo bamenye imikorere yayo n’icyo imariye Abaturarwanda. Kubihuza n’amasomo biga umunsi ku wundi bibafasha gusobanukirwa bakiri bato imiyoborere y’igihugu cyabo no kubatera ishyaka rishingiye ku myitwarire myiza itegura umuyobozi nyawe”.

Ni ibiganiro byibanze ku kubasobanurira amwe mu mahame y’inteko ishinga amategeko, inshingano zayo, icyo imariye abaturage, uruhare mu gutora amategeko, gukora ubugenzuzi mu nzego zitandukanye n’ibindi.

Senateri Musabeyezu Narcisse yabwiye aba banyeshuri ko nubwo bakiri bato bafite uburenganzira bwo kugira ubumenyi kuri politiki y’igihugu n’uko yubatse, kugira ngo bibafashe gukurana umuco w’ubunyangamugayo no kugira umurava biranga umuyobozi mwiza.

Yagize ati “Twemera ko abana ari bo maboko y’igihugu, tugomba kubasobanurira ibyo dukora, n’uko bigenda kugira ngo duhabwe izo nshingano. Iyo bamenye hakiri kare bibafasha kwiga bafite umwete, bagafata ingamba zubakiye ku buzima bufite intego.

Izi ni inshingano zacu dufatanyije n’abarezi babo kubakangura, no kubaha ubwo bumenyi kuko mu myaka iri imbere ari bo bazaba bayoboye igihugu cyacu mu nzego zitandukanye”.

Abanyeshuri biga muri Wisdom School banabwiwe ko umuntu adashobora kuba umudepite cyangwa umusenateri adafite ubunararibonye mu mirimo runaka, ubudakemwa mu mico n’imyifatire n’ibindi biranga inyangamugayo.

Agendeye kuri ibi, Nzayisenga Naima, umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Numvise ko imiyoborere cyangwa iterambere ry’igihugu bitareba gusa abayobozi.

Abanyeshuri babajije ibibazo by'amatsiko bari bafite ku mikorere y'inteko ishinga amategeko
Abanyeshuri babajije ibibazo by’amatsiko bari bafite ku mikorere y’inteko ishinga amategeko

Nshimishijwe no kumenya ko umuntu abitegura hakiri kare, akabiharanira. Binteye imbaraga zo kwiga cyane kugira ngo nanjye nzabe umuyobozi w’intangarugero, uharanira gufasha igihugu cye”.

Ibi biganiro kuri iyi ngingo bibaye mu gihe hari hashize amezi atatu abiga mu ishuri Wisdom School basuye ingoro y’inteko ishinga amategeko iri ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’urwo rugendoshuri, aba banyeshuri bari bagaragarije inteko ishinga amategeko inyota bagifite yo gusobanukirwa mu buryo bwimbitse imikorere yayo, ari na bwo hafashwe umwanzuro wo kohereza intumwa ku cyicaro cy’ishuri Wisdom School kiri mu karere ka Musanze, mu rwego rw’ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mikorere y’inteko ishinga amategeko imitwe yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka