Sadio Mane yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy

Umunya-Senegal Sadio Mane, mu bimuruhura igihe atari mu kibuga harimo no kumva imiziki itandukanye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’indirimbo za Meddy, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Sadio Mane ni umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza. Uwo mukinnyi yigeze no kuza mu Rwanda azanye n’ikipe y’igihugu ya Senegal ubwo yakinaga umukino wa gicuti n’amavubi, aho banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Video nto y’indirimbo Slowly ya Meddy, yiganjemo icyongereza, yamaze amasaha atari make kuri Instagram Story y’umukinnyi Sadio Mane.

Meddy na we yahise agaragaza ko yashimishijwe no kuba indirimbo ye ikunzwe n’igihangange mu mupira w’amaguru.

Na we ku rukuta rwe rwa Instagram, yahise ashyiraho iyo video, munsi yandikaho ati “The Legend Sadio Mane was Jaming on Slowly” bivuze ngo “Igihangange Sadio Mane cyatwawe na Slowly”

Si kenshi indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda zigaragara ku ruhando mpuzamahanga, n’ubwo benshi baba bifuza ko byagenda bityo.

Kugira ngo benshi babigereho, basabwa gukora umuziki wujuje ubunyamwuga, kandi bakazirikana kumenya n’indimi mpuzamahanga zikurura n’abatari Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka