Didier Drogba agiye gutemberezwa Kigali n’abakunzi ba Chelsea mu Rwanda

Abanyarwanda bahuriye ku gufana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza (Chelsea FC Kigali Official Supporters), kuri uyu wa kane bateguye igikorwa cyo kwakira ku kibuga cy’indege Didier Drogba wahoze ari umukinnyi w’iyi kipe. Aba bafana bazanakorana urugendo ruzatangirira ahitwa kwa Freddy rusorezwe kuri Kigali Convention Center aho bazasangirira banaganire.

Didier Drogba ubu usigaye ari Ambasaderi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere (UNDP), yatumiwe mu Rwanda n’abategura YouthConnekt, akaba n’umwe mu bazatanga ibiganiro muri iri huriro ry’urubyiruko rurenga ibihumbi 10 baturutse hirya no hino muri Afurika.

Abagize ihuriro ry’abakunzi b’ikipe ya Chelsea bahise bagira igitekerezo cyo guhura n’iki cyamamare ngo bakorane urugendo mu mujyi wa Kigali banasangire, ndetse ngo bamaze gutegura uburyo bazamwakiriza indabo akigera ku kibuga cy’indege.

Benshi mu bari muri iri shyirahamwe batubwiye ko biteguye kwambara umwambaro w’ikipe ya Chelsea maze abaturuka impande zose z’igihugu bakagendana na Drogba bakerekeza kuri Kigali Convention Center mu rugendo rushobora kumara iminota 30.

Umwe mu bayobora iri huriro witwa Isimbi Justine yavuze ko ari igikorwa bateguye cyo kwereka Drogba ko ikipe yahoze akinamo igifite abakunzi benshi hano mu Rwanda, no kumwereka urukundo kubw’ibyiza yakoreye Chelsea.

Yagize ati “Buri muntu wese agira uburyo yerekana urukundo, natwe turashaka kwereka Drogba ko tumwishimiye tukanamushimira ibyiza yakoreye ikipe yacu.”

Muri 2015, iri huriro ryakiriye ku kibuga cy’indege Avram Grant watoje iyi kipe, ubwo yazaga mu Rwanda azanye n’ikipe ya Ghana yatozaga icyo gihe, banamugenera umupira wa Chelsea wanditseho Chelsea Fan Club Rwanda.

Kalisa Fidele uyobora iri huriro yaganiriye na Kigali Today agira ati “Muri urwo rwego rero hari byinshi biteganyijwe harimo n’icyo gikorwa cyo kwifatanya na we muri urwo rugendo Kigali Night Run rujyanye n’ubundi na gahunda yajemo nka Ambasaderi wa UNDP akaba ari we uzarutangiza.”

Abafana ba Chelsea ni ihuriro ryamaze kwandikwa mu Bwongereza mu mahuriro yemewe ya Chelsea, rikaba rikora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza no gufasha abatishoboye, bakanakora siporo cyane ko banafite ikipe y’umupira w’amaguru ijya inahangana n’andi makipe y’abafana b’amakipe yo mu Bwongereza.

Mu kwezi kwa gatanu muri uyu mwaka wa 2019, mu Rwanda habaye irushanwa ry’abafana b’amakipe akomeye i Burayi, ikipe y’iri tsinda ry’abafana Chelsea ritwara umwanya wa gatatu batsinze abafana ba Manchester United ibitego 3 ku busa.

Mu bihe bitandukanye itsinda ry’aba bafana ryagiye rifasha abaturage batishoboye, bakora ibikorwa by’umuganda ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bahuriraho birimo no gusabana.

Didier Drogba ni umukinnyi ufite ibigwi bikomeye mu ikipe ya Chelsea kuko yayifashije gutsindira ibikombe bitatu bya shampiyona y’icyiciro cya mbere, ayifasha gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere i Burayi, na we ubwe atwara igikombe cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bwongereza inshuro ebyiri anahabwa ibihembo bibiri n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika inshuro ebyiri n’utundi duhigo dutandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka