Gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto byangiza ubwonko

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bugaragaza ko abakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bibangiriza ubwonko.

Ni mu gihe raporo y’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (OMS) yo mu mwaka wa 2018, ivuga ko hirya no hino ku isi, hari abana bafite guhera ku myaka 14 kuzamura usanga baratangiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyo raporo y’umuryango wabibumbye kandi, ivuga ko ku mugabane wa Afurika no muri bimwe mu bihugu bya Aziya, uwo mubare wongerwa no gushyingira ku ngufu abana bakiri bato, kubafata ku ngufu ndetse no kubasambanya bakiri bato.

Ibi bikagira ingaruka zikomeye ku bwonko bw’umwana, aho zitangira kwigaragaza ageze mu myaka ya 20 kuzamura.

Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze (Psychology) bavuga ko umwana usambanye akiri muto bimuviramo kuba imbata yabyo, kwandura indwara yo kwiheba no kutigirira ikizere (Depression), ndetse no gushaka gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwa Kari Kugler, bwakorewe ku bana bari hagati y’imyaka 14 na 19 bakoze imibonano bakiri bato n’abandi batigeze bayikora, bwasanze abayikoze kare bagira imterereze itandukanye n’iyabatarayikoze.

Ikindi ngo ni uko abayikoze kare bagira ibyago byinshi byo kwandura indwara zo mu mutwe bakagira n’imyitwarire idasanzwe muri sosiyete ugereranyije n’abatarayikoze kare.

Mu Rwanda imibare y’abana bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato ikomeje kuzamuka aho kugeza ubu, Ministeri y’ubuzima ivuga ko abana b’abakobwa bagera ku bihumbi 19 bamaze guterwa inda zitateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 8-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka