Igitego cya Manishimwe Djabel cyafashije APR FC gutsinda umukino wa mbere muri Shampiona

Igitego cya Manishimwe Djabel yatsinze Bugesera fc gifashije APR Fc kubona amanota 3 ya mbere Ku munsi wa 2 wa shampiona .

Ni umukino witabiriwe n’abafana batari bake, byatumye haba n’imvururu mu kwinjira kuri uyu mukino, aho gukererwa gufungura umuryango wa stade byatumye bigera Saa munani na 45 hakiri Imirongo miremire iriho abantu babuze uko binjira.

Izi mvururu zabaye ubwo imbangukiragutabara yinjira muri stade abantu benshi bari ku murongo bashatse kuyikurikira ngo binjire maze havuka umuvundo mwinshi, abafana batangira kwinjira mu gihiriri byatumye bamwe bagwa abandi barabakandagira.

Kwinjira muri Stade byari ingorabahizi, ndetse n'Imbangukiragutabara byagoranye kugira ngo yinjire
Kwinjira muri Stade byari ingorabahizi, ndetse n’Imbangukiragutabara byagoranye kugira ngo yinjire

Umukino watangiye amakipe yombi yigana, ku munota wa 6 Rwabugiri Omar yafashe umupira maze Peter Otema amutera umugeri mu gatuza byatumye aryama hasi. Umusifuzi yahise atanga ikarita y’Umutuku kuri Peter Otema.

Nyuma y’iyi karita, Bugesera yakinaga yugarira ,igakoresha impande za Issa Zapi na Chabalala.

APR Fc yungukiye Ku bakinnyi bake ba Bugesera maze Ku burangare bwa ba myugariro ba Bugesera Ku munota wa 33 Manishimwe Djabel aba atsinze igitego cya mbere.

Nyuma y’iki gitego APR Fc yahushije ubundi buryo nka 3 ,igice cya mbere kirangira Apr Fc iyoboye .

Igice cya kabiri cyihariwe na Bugesera Fc aho Ku munota wa 64 , Mashengelwa Jiimmy yateye umupira ugahura na Niyonzima Olivier akawushyira hanze.

Bugesera yaje kubona ubundi buryo Ku munota wa 78 ku ikosa umunyezamu Rwabugiri yakoreye Chabalala hafi y’urubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga coup-franc gusa ntacyo yigeze itanga

APR Fc yacishagamo igasatira binyuze kuri Mugunga Yves na Ishimwe Kevin ariko ntiyabona ikindi gitego

Amakipe yombi yakoze impinduka...

Idrissa Niyitegeka yasimbuye Nzabanita David, Rucogoza Djihad yasimbuye Moustapha Francis, naho ku ruhande rwa APR Fc ku munota wa 62 Kevin Ishimwe yasimbuye Byiringiro Lague, ku munota wa 72 Nshuti innocent asimbura Danny Usengimana, mu gihe ku munota wa 88 Nizeyimana Djuma yasimbuye Manishimwe Djabel.

Nyuma y’umukino Manishimwe Djabel yavuze ko yishimiye intsinzi ati "Ndishimye cyane kuko dutsinze, ni igitego cya mbere mbashije gutsinda gusa ikinshimishije si uko natsinze igitego ahubwo nuko nk’ikipe tubonye amanota atatu"

Bisengimana Justin utoza Bugesera Fc yavuze ko ikarita baahawe yatumye umukino wabo upfa ariko bitababujije kugerageza gukina neza ariko amanota atatu arabura.

Iyi ntsinzi y’amanota n’igitego kimwe, yatumye APR Fc igira amanota ane, mu gihe Bugesera yagumanye amanota atatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Bugesera: Kwizera Janvier,Ishimwe Issa Zapi, Ngarambe Ibrahim , Rubibi Bonke, Wilondja Jacques , Nzabanita David Saibad,Bizimana Joe,Tchabalala, Francis Moustapha , KibengoJimmy na Otema Peter

APR FC: Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Mushimiyimana Mohammed, Emmanuel Imanishimwe, Ombolenga, Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Lague Byiringiro ,Mugunga Yves na Danny Usengimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

apr yankore ye umuti ndishimye gusa ndashimira kigal todoy itugezaho amakuru agezweho murako

Tuyisenge fabrice yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka