Bifuza ko abarimu bongereye ubumenyi bajya bazamurwa mu ntera nta bizamini
Abarimu bo mu Karere ka Huye bifuza ko umwarimu ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), akabasha gukorera iy’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) yajya aherwaho mu kuzamurwa mu ntera, mu kigo akoreramo.
Iki cyifuzo abarimu bo mu murenge wa Ngoma bakigaragaje ubwo bizihizaga umunsi mukuru wa mwarimu kuwa gatandatu tariki 5 Ukwakira 2019.
Osile Ndahimana, umwarimu wavuze mu mwanya wa bagenzi be, yavuze ko abarezi bigisha mu mashuri abanza bajya muri koperative Umwarimu Sacco bakaka inguzanyo, bakirihira kaminuza bibagoye, ariko barangiza ntibahabwe amahirwe yo kuzamurwa mu ntera, no kugira ngo bishoboke bikaba ngombwa ko bakora ibizamini.
Yakomeje agira ati “Sinzi ibyo amategeko ateganya, ariko ni ubuvugizi mwakora. Umwarimu mwiza usanzwe yigisha ku kigo, buriya aramutse yize akabona nka A1, ku kigo hakenewe umwarimu uhuza n’ibyo yize, yagombye guhita ahabwa akazi atarinze kwirukanka mu bizamini kandi aba yarakoze akazi gafatika”.
Umunyamabanga mukuru wungirije muri sendika y’abarimu, SNER, Evariste Barahira, wari waje kwifatanya n’aba barimu mu kwizihiza umunsi wabo, yabemereye ko bazabakorera ubuvugizi.
Yagize ati “Twifashishije amategeko, tuzakora ubuvugizi turebe uburyo byakunda. Ntekereza kandi ko nta kibazo kirimo”.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa mwalimu mu Murenge wa Ngoma, abarimu babaye indashyikirwa barabihembewe.
Osile Ndahimana wabaye uwa mbere mu Karere ka Huye, akanaba uwa 13 mu Rwanda mu marushanwa y’abarimu bo mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba, EAC, yahawe inka.
Aya marushanwa yabaye mu kwezi kwa Gicurasi 2019, kandi icyo gihe yari yahembwe telefoni (smart phone).
Naho mu marushanwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), mu kwezi kwa Nzeri 2019, abarimu babiri barushije abandi mu murenge bahembwe mudasobwa, abahize abandi muri buri kigo babiherwa ibyemezo by’ishimwe hamwe n’ibahasha irimo amafaranga bateguriwe n’ibigo bakoreramo.
Aba barimu batoranyijwe harebwa ko bategura amasomo buri gihe, bakuzuza ibidanago, n’abana bigisha bagatsinda. Harebwe kandi n’uko bitwara hanze y’ishuri, harebwa icyo bamariye aho batuye.
Ibirori nk’ibi byabereye mu murenge wa Ngoma byanabereye mu mirenge yose igize akarere ka Huye uko ari 14, ndetse no hirya no hino mu Rwanda.
Muri rusange mu karere ka Huye hatanzwe IPAD ebyiri na terefone ebyiri ku barimu babiri bahize abandi mu karere kose, 28 baturuka mu mirenge 14 igize aka karere bahembwa mudasobwa, naho 115 baturuka mu bigo by’amashuri 115 bahabwa ibyemezo by’ishimwe n’amabahasha arimo amafaranga bagenewe n’ibigo bakoramo.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri niba mwalimu Yari muri UR college of education
Jye mbona ntakindi kizamini akwiye, keretse hatizewe ubumenyi itanga. Abize ahandi bagahabwa Ikizami ,bagashyirwa kurutonde rwabazahabwa cg bategereje akazi hakurikijwe igihe basabiye kwigisha. Murakoze
.
Mubyukuri,niba umumwalimu yarize muri UR-college of Education akabona diploma cg license mbona ntakindi kizamini akwiye, keretse niba hatizewe ubumenyi buhatangirwa. Abize muzitizewe bajya bahabwa ikizamini kibashyira kurutonde rw’abazajya bahabwa inywanya hakurikijye uko bakurikirana mugusaba. Murakoze.
Njye ndabona Mwarimu akwiye ko roherezwa ntahabwe ikizamini mu rwego two kumuha agaciro. Urugero Mwarimu yigisha chemistry na biology ariko ahemberwa A2 warangiza ngo nakore exam bakamukura Aho yarari bakamujyana Kure yumuryango we barangiza umwanya yakoreragamo bakazanamo umu Ao Kandi nawe ayifite ubwo s azakora akazi neza oya rwose Mwarimu tumuhe agaciroooo
Read about Teacher professional development models.
Ikizamini Ni ngombwa kugira ngo basuzume ubumenyi wungutse ndetse barebe Koko ikiciro ugiye kwigisha ugikwiye.Kuki se abarimu bose bataba indashyikirwa?Kandi niba warize Koko kuki utinya ikizamini?
Kuzamura Umwarimu mu ntera ntibipfa gukunda cyane cyane iyo yigisha muri Primary.
Ibizamiani ni ngombwa.