Mutsinzi Ange wagonganye na Sugira yahawe ikiruhuko cy’iminsi itatu

Myugariro wa APR Fc Mutsinzi Ange uheruka kugongana na Sugira Ernest mu mukino bakinaga na AS Kigali, abaganga bamuhaye ikiruhuko cy’iminsi itatu

Ku mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona, ikipe ya APR Fc yanganyije na AS Kigali, aho iyi kipe yari yatakaje abakinnyi babiri kubera imvune ari bo Mutsinzi Ange, ndetse na Buregeya Prince wari wagiye mu kibuga amusimbuye.

Mutsinzi Ange yagonganye na Sugira Ernest ahita akurwa mu kibuga ajya kwitabwaho n'abaganga
Mutsinzi Ange yagonganye na Sugira Ernest ahita akurwa mu kibuga ajya kwitabwaho n’abaganga

By’umwihariko ku mukinnyi Mutsinzi Ange wari wasohotse mu kibuga ahita ashyirwa mu mbangukiragutabara, yari yagonganye na Sugira Ernest ndetse ahita anata ubwenge, gusa nyuma y’iminota mike aza kongera kumera neza akomeza no kureba umukino w’ikipe ye.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya APR FC, uyu myugariro yagiye kunyuzwa mu cyuma ariko baza gusanga nta kibazo kdasanzwe yagize, maze abaganga b’iyi kipe bamuha ikuruhuko cy’iminsi itatu, akaba atazagaragara mu mukino uzahuza Bugesera na APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka