UTB VC yashwishurije amakipe arimo Gisagara yifuza kubatwarira umukinnyi binyuranije n’amategeko

Ikipe ya UTB VC yamenyesheje amakipe arimo Gisagara yifuza Niyigena Jules wabakiniraga, ko agomba kubahiriza amasezerano uyu mukinnyi afitanye na UTB

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ririmbanyije mu makipe azakina shampiyona ya Volleyball mu mwaka w’imikino 2019/2020, hakomeje kuvugwa amakuru kuri bamwe mu bakinnyi n’amakipe bashaka guhindura. Umwe muri bo ni Niyigena Jules wakiniraga ikipe ya UTB VC.

Niyigena Jules yagiye ahembwa mu bakinnyi bitwaye neza mu marushanwa atandukanye
Niyigena Jules yagiye ahembwa mu bakinnyi bitwaye neza mu marushanwa atandukanye

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball Club ndetse akaba yaratangiye imyitozo muri iyi kipe y’akarere ka Gisagara.

Mu gushaka kumenya byimbitse kuri aya makuru twegereye Mucyo Philbert ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, atubwira ko batiteguye kurekura uyu mukinnyi igihe hatubahirijwe amasezerano.

“Niyigena Jules arashaka kugenda gusa ntibyamukundira kuko adufitiye imyaka, ntitwamukumira kuko yatweretse ko ashaka kugenda, ariko ikipe imushaka niyishure imyaka ibiri adufitiye tumureke agende”

UTB VC yatangiye imyitozo yitegura shampiona , yamaze gusinyisha abakinnyi barimo Ntegengwa Olivier wavuye muri REG VC mu gihe kingana n’imyaka ibiri, Musoni Fred wakinaga muri Finland yasinye umwaka umwe uzongerwa, Karera Emille Dada wavuye muri Gisagara VC yasinye imyaka 3.

Aba bakinnyi bariyongera kandi kuri Sibomana Placide Madison, Niyogisubizo Samuel bakunda kwita Taison basanzwe bari mu bafatiye runini iyi kipe.

Umutoza wa UTB VC Nyirimana Fidele yadutangarije ko intego ari ugutwara ibikombe, aho avuga ko umwaka ushize batabashije kucyegukana ariko uyu mwaka intego ari ukwitwara neza.

Yagize ati” Ni umwaka wa kabiri turi gushaka igikombe, umwaka ushize twarakibuze uyu nguyu ni yo gahunda. kuko iyo wzanya abakinnyi banakinira ikipe y’igihugu ubwo biba byumvikana itego z’ikipe”

Niyigena Jules yatangiye gukinira UTB VC avuye muri Saint Joseph Kagbayi , yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cya Africa ndetse aza no mu bakinnyi 5 beza b’irushanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka