Abantu 19 mu bagabye igitero mu Majyaruguru barishwe

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu 19 mu bagabye igitero mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku itariki 04 rishyira tariki 05 Ukwakira 2019 bishwe abandi batanu bafatwa mpiri. Ibikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje.

Mu Karere ka Musanze (mu ibara ry'umutuku) mu Majyaruguru ni ho habereye icyo gitero
Mu Karere ka Musanze (mu ibara ry’umutuku) mu Majyaruguru ni ho habereye icyo gitero

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda riravuga ko abagabye icyo gitero bibasiye abaturage bari mu ngo zabo bicishwa ibyuma, abandi bicishwa amabuye, ibyo bikagaragaza ubugome bukabije bw’abo bagizi ba nabi. Abantu 14 ni bo bahitanywe n’icyo gitero.

Polisi iratangaza ko umutekano ari wose muri ako gace, igashimira abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ubufatanye bagaragarije inzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana ni nko kwica Kurwana no Kwicana sicyo Imana yaturemeye.Ikindi kandi,tujye twibuka ko twese tuzapfa,hanyuma dukore ibyiza aho gukora ibyo Imana itubuza.Niyo mpamvu iyi si ari mbi.Abantu baricana,bararwana,bariba,barasambana,barabeshyana,etc... Kuba Imana ibitubuza ntacyo bibabwiye.Nubwo Imana yicecekera ikabihorera,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuri uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira nubwo aribo bake nkuko bible ivuga.Bizagenda nko ku gihe cya Nowa,ubwo harokotse abantu 8 gusa mu bantu millions nyinshi zari zituye isi.Bazize kutumvira Imana.History ihamya ko ibyo bintu byabaye.

seyoboka yanditse ku itariki ya: 6-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka