Ntiharaboneka abashoramari bo guhindura 1930 inzu ndangamurage

Umujyi wa Kigali uratangaza ko ukiri gushakisha abashoramari bazatunganya icyahoze ari gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, igahindurwamo inzu ndangamurage (Musee), kuko kugeza ubu bataraboneka.

Iyahoze ari gereza ya Kigali -1930
Iyahoze ari gereza ya Kigali -1930

Ibi biravugwa mu gihe umujyi wa Kigali wari watangaje ko bitarenze Kamena 2017, gereza nkuru ya Kigali (1930) izaba yahinduwe inzu ndangamurage.

Iyi gereza ya 1930 yubatswe n’Ababiligi mu myaka ya 1930, ikaba ari yo nyubako twakwita iya kizungu yubatswe bwa mbere mu Rwanda n’Ababiligi.

Igikorwa cyo kwimura imfungwa n’abagororwa bari bafungiye yo cyatangiye muri Gashyantare 2017, aho kwikubitiro himuye abagera ku bihumbi bitatu, naho mbere y’uko imiryango ifunga bimura abagore 607 bari barasigaye.

Umujyanama w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fred Mugisha, yatangarije Kigali Today ko bagitegereje abashoramari bashyira mu bikorwa uwo mushinga wo guhindura 1930 inzu ndangamurage.

Yagize ati “Uriya mushinga rero ntabwo hari abashoramari bari baboneka, gusa ababonetse tubabwira uko igishushanyo mbonera cyaho giteganyijwe, tukabagezaho icyo twifuza n’ubu haracyashakishwa abashoramari”.

Ku ruhande rw’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Robert Masozera, we yatangaje ko gereza ya 1930 igomba kubungwabungwa nkuko biteganywa n’itegeko kuko ari umurage ukomeye.

Yagize ati “Twebwe hariya hantu tuhafata nk’ahantu hari amateka, hari umurage ugomba kubungwabungwa hakurikijwe amategeko. Hari itegeko ryashyizweho muri 2016, kugira ngo rero hanabungwabungwe hagomba kujya ku rutonde rw’ahantu hatangwa na Minisiteri ifite mu nshingano umuco”.

Yakomeje avuga ko nk’abashinzwe ingoro z’umurage, bari bagejeje icyifuzo ku babishinzwe, basaba ko gereza ya 1930 yajya ku rutonde rw’ahandi hantu hagera ku ijana hagomba kubungwabungwa nk’ahantu habitse amateka akomeye y’u Rwanda.

Gereza ya 1930 iramutse ihinduwe inzu ndangamurage yajya ku mwanya wa cyenda, aho yajya isurwa na ba mukerarugendo ndetse n’Abanyarwanda bifuza kumenya amateka yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hari ibintu bynshi bishobora kuba byahakorerwa bya kwinjiriza akrere frw aho gukorwa ahanu hasurwa ndizera akarere ku mujyi wa Kigali kadafite ibintu byinshi byi kinjiriza frw mwisanduku ya karere aho hashobora gushirwa shopping centre nini kuburyo yashobora kubamo nka maduka arenga 200-300 na parking nini byinjiriza akarere cg se bakahubaka amacumbi yo guturamo apartments icyo bakora gusa nu kuhubakira bigezweho imbere kuburyo bidahndura isura ya kera ariko hakabyazwa umusaruro utubutse. naho se izo nzu zisurwa na bamukerarugendo gusa urebye ziniza angana gute mwi sanduku ya karere ndizera ko atajya no mwisanduku ya karere

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka