Umuhanzi Patoraking yiteguye gushimisha abitabira igitaramo cye

Umuhanzi wo muri Nigeria Patoraking yageze mu Rwanda ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 aho aje gutarama mu nama ihuza abiganjemo urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’.

Patoranking (wa kabiri uhereye ibumoso) yamaze kugera i Kigali
Patoranking (wa kabiri uhereye ibumoso) yamaze kugera i Kigali

Patoraking aje gutaramira Abanyarwanda ku nshuro ya gatatu. Kuri iyi nshuro igitaramo kirabera mu nyubako ya Kigali Arena kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ukwakira 2019 saa kumi n’ebyiri.

Akigera i Kigali, ahantu ha mbere yahise ajya ni aho igitaramo kiri bubere i Remera kuri Kigali Arena, afata video yereka abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram) ko yiteguye kubashimisha.

Patoraking ni we muhanzi mpuzamahanga ugiye kongera gukorera igitaramo muri Kigali Arena nyuma y’umunyamerika Ne-Yo wahuriye ku rubyiniro muri Kigali Arena n’umunyarwanda Meddy.

Uyu mugoroba imbere y’imbaga y’abantu 10,000 haratarama abandi bahanzi b’Abanyarwanda barimo Meddy, Queen Cha, Bruce Melody, na Charly&Nina bakubutse mu Budage muri Rwanda Day.

Patoraking, amazina ye nyakuri ni Patrick Nnaemeka Okorie. Ubwa mbere aza mu Rwanda hari mu iserukiramuco ryitwa Kigali Up muri 2016, ubwa kabiri hari mu gutangira uyu umwaka wa 2019 muri New year Countdown.

Ubu Patoraking aje mu ihuriro ry’urubyiruko ‘YouthConnekt’ rihuriza hamwe abaturuka mu Rwanda ndetse no mu mahanga bakaganira ku buryo bateza Afurika imbere. Iryo huriro ririmo kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya kane ryatangiye muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka