Mukura irahabwa isomo ishyira andi makipe- Abafana ba Sunrise

Abakunzi b’ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare baraburira Mukura Victory Sport ko iza guhabwa isomo ishyira andi makipe azaza kuri stade nshya y’iyi kipe, abafana bahaye izina rya ‘Gorigota’.

Umutoza mukuru areba uko abakinnyi be bakora imyitozo ya nyuma
Umutoza mukuru areba uko abakinnyi be bakora imyitozo ya nyuma

Babitangarije mu myitozo ya nyuma ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare yakoreye ku kibuga gishya izajya yakiriraho imikino ya Shampiyona muri uyu mwaka, imyitozo bakoze ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 8 Ukwakira 2019.

Umufana witwa Whatsapp, bita mwumbati utuye i Rukomo, avuga ko ikipe ayifitiye ikizere ahanini ashingiye ku kuba yarabashaga kwitwara neza igikinira ku mbuga (Sitade Amabati) hatabagamo ubwatsi.

Ashimira Leta kuba yarabahaye Sitade nshya bityo bikazafasha abakinnyi gukina neza.

Uruzitiro rubuza abafana kwinjira mu kibuga na rwo rurasigwa amarange
Uruzitiro rubuza abafana kwinjira mu kibuga na rwo rurasigwa amarange

Agaruka ku mukino ikipe ya Sunrise ikina na Mukura VS kuri uyu wa gatatu, yavuze ko baza kuyikorera ibyo Yesu/Yezu yahuriye na byo i Gorigota, bamubamba ku musaraba.

Ati “I Gorigota, Yesu bamuteye imisumari itatu. Na Mukura tuzayibamba tuyiha ibitego bitatu. Izagenda itanga ubutumwa ku yandi makipe, urabizi nawe ko Yesu kuva yabambirwa i Gorigota yatinye kongera kugaruka ku isi ahubwo uwo ishaka imutumaho mu ijuru”.

Gihanuka John, umuyobozi wungirije wa Sunrise, avuga ko biteguye neza kandi bagomba gutsinda Mukura VS kugira ngo batahe Sitade nshya baha abafana babo ibyishimo.

Agira ati “Tugomba gutaha Sitade dutanga ibyishimo ku bafana ahubwo bazaze ku bwinshi ndabizi bazataha banezerewe”.

Inyuma ahagomba guparika imodoka haracyakorwa
Inyuma ahagomba guparika imodoka haracyakorwa

Ni umukino wa mbere ikipe ya Sunrise igiye gukina muri iyi shamiyona ya 2019-2020, ukaba n’umukino wa mbere yakiriye kuri Sitade nshya na yo itaruzura neza, nyuma y’uko yangiwe kongera kwakirira imikino yayo kuri Sitade Amabati yari isanzwe yakiriraho imikino yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka