RIB yemeje ko Ingabire Victoire yahamagajwe kubera ibitero by’i Musanze

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Ingabire Umuhoza Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, kugira ngo abazwe ku kuba hari aho yaba ahuriye n’igitero cyagabwe mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, kigahitana abantu 14, abandi 18 bagakomereka.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemereye Kigali Today ko Ingabire yahamagajwe n’uru rwego ngo abazwe kuri icyo gitero, ariko ntiyigeze (Mbabazi) atangaza byinshi kuri aya makuru.

Yagize ati “Ni byo yahamagajwe ngo abazwe ku bitero byabereye i Musanze, ariko ibyinshi kuri icyo kirego bifitwe n’umugenzacyaha ukurikirana iyo dosiye. Nta makuru arambuye ahari ubungubu”.

Amakuru aravuga ko bamwe mu bakorana na Ingabire baba bafite aho bahuriye n’igitero cyo mu ijoro rishyira tariki ya 05 Ukwakira 2019, cyagabwe ku baturage b’abasivile.

Polisi y’igihugu yavuze ko abagabye igitero bari bitwaje intwaro zirimo n’iza gakondo.

Polisi y’igihugu kandi, nyuma yatangaje ko 19 mu bagabye igitero baje kwicwa, naho abandi batanu barafatwa.

Nyuma y’iki gitero, Ingabire yaracyamaganye, asaba abakigabye “gusubiza inkota mu rwubati”, yungamo ati “ntimushobora gukunda igihugu igihe mwica abaturage bacyo”.

Mu kwandika iyi nkuru, byari bitarasobanuka neza niba Ingabire yahamagajwe ngo abazwe gusa hanyuma aze kurekurwa.

Bamwe mu bagabye igitero mu karere ka Musanze bafashwe, batangaje ko ari abarwanyi ba FDLR/RUD Urunana, ndetse na RNC. Bavuga ko bari bagabye igitero ari 45.

Mu bafashwe harimo uwitwa Theoneste Habumukiza, wari wararangije muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abagabye igitero bateye mu mirenge ya Musanze, Kinigi na Nyange, ku bufatanye bwa polisi y’igihugu n’ingabo z’igihugu utu duce tukaba twaragarutsemo umutekano.

Abahitanwe n’icyo gitero bashyinguwe ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019, abaturage b’akarere ka Musanze n’ab’intara y’Amajyaruguru bizezwa umutekano.

Abaturage babibonye bavuze ko abagabye igitero baje bambaye imyenda ya gisirikare, banitwaje intwaro zirimo iza gakondo nk’imihoro n’amasuka, batangira gutegeka abaturage gusohoka mu nzu zabo, babambura ibikoresho bifite agaciro nk’ama telefoni ndetse batangira no gusahura amaduka.

Mu muhango wo gushyingura abahitanwe n’icyo gitero, abaturage batanze ubuhamya bw’uburyo abagabye igitero bakoresheje amasuka bakubita buri wese wageragezaga kudakurikiza amabwiriza batangaga, cyangwa uwageragezaga gucika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko she mubyukuri umuntu arangiza kaminuza nkuru you Rwanda akarutwa numwana utarajya muri nasaly school koko ngo Imana yakubwiye ngo iguhaye igihugu ukumvaa ko urafata ifuni ikaguha uburenganzira bwose kuza mugihugu wica abanyarwanda usahura biscuit amandazi o umuntu ufite lissence ubu size iki mubyukuri koko niba waruze I Butare wabonye Urwanda rutarinzwe oya nimuze mwubake urwababyaye mureke izonyamanswabantu zahisemo ishyamba iyo mana yabo yabahaye IGIHURU so IGIHUGU

Bidode yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 8-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka