Rubavu: Bongeye kwibutswa kuba ijisho ry’umutekano ku gihugu
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse hamwe n’abakuriye inzego z’umutekano mu Ntara y’Uburengerazuba bongeye kwibutsa abaturiye umupaka mu Karere ka Rubavu kuba ijisho ry’umutekano w’igihugu bakumira abashaka kuwuhungabanya.

Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba baganirije abaturage mu Murenge wa Bugeshi wegeranye n’ishyamba ry’ibirunga rihuza ibihugu by’u Rwanda, Congo na Uganda rikunze kuzereramo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba mu gihugu cya Congo.
Maj Gen Alex Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda batabonye abo bakorana mu gihugu batashobora kwinjira ngo bahungabanye umutekano, avuga ko n’ukorana na bo, uretse guhemukira igihugu, aba ahemukiye umuryango we n’inshuti ze.
Maj Gen Kagame yizeza abaturage mu Murenge wa Bugeshi umutekano ariko akabasaba gutanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CP Roger Rutikanga, asaba abaturage kutarebera abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kuko bigira ingaruka ku bana babo, avuga ko abaturage bose baramutse batangiye amakuru ku gihe, ibyaha byakumirwa cyane, abasaba no kwirinda magendu batangira amakuru ku gihe.
Abaturage bashishikarijwe gukoresha imipaka yemewe ndetse no gukomeza kurwanya no kwirinda uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu asubiza Abanyarwanda mu bihe by’umutekano muke n’ubuhunzi bitifuzwa na buri wese.

Guverineri Munyantwari Alphonse yakanguriye abaturage kurangwa n’isuku, kuboneza urubyaro, kugira imirire myiza, kwitabira gahunda ya Ejo Heza ndetse no gukomeza kwirinda Ebola bakaraba intoki ariko banatanga amakuru.


Ohereza igitekerezo
|