Rubavu: Bongeye kwibutswa kuba ijisho ry’umutekano ku gihugu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse hamwe n’abakuriye inzego z’umutekano mu Ntara y’Uburengerazuba bongeye kwibutsa abaturiye umupaka mu Karere ka Rubavu kuba ijisho ry’umutekano w’igihugu bakumira abashaka kuwuhungabanya.

Abo mu nzego z'umutekano basabanye n'abaturage nyuma y'inama
Abo mu nzego z’umutekano basabanye n’abaturage nyuma y’inama

Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba baganirije abaturage mu Murenge wa Bugeshi wegeranye n’ishyamba ry’ibirunga rihuza ibihugu by’u Rwanda, Congo na Uganda rikunze kuzereramo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba mu gihugu cya Congo.

Maj Gen Alex Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda batabonye abo bakorana mu gihugu batashobora kwinjira ngo bahungabanye umutekano, avuga ko n’ukorana na bo, uretse guhemukira igihugu, aba ahemukiye umuryango we n’inshuti ze.

Maj Gen Kagame yizeza abaturage mu Murenge wa Bugeshi umutekano ariko akabasaba gutanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CP Roger Rutikanga, asaba abaturage kutarebera abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kuko bigira ingaruka ku bana babo, avuga ko abaturage bose baramutse batangiye amakuru ku gihe, ibyaha byakumirwa cyane, abasaba no kwirinda magendu batangira amakuru ku gihe.

Abaturage bashishikarijwe gukoresha imipaka yemewe ndetse no gukomeza kurwanya no kwirinda uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu asubiza Abanyarwanda mu bihe by’umutekano muke n’ubuhunzi bitifuzwa na buri wese.

Guverineri Munyantwali Alphonse aganira n'abaturage
Guverineri Munyantwali Alphonse aganira n’abaturage

Guverineri Munyantwari Alphonse yakanguriye abaturage kurangwa n’isuku, kuboneza urubyaro, kugira imirire myiza, kwitabira gahunda ya Ejo Heza ndetse no gukomeza kwirinda Ebola bakaraba intoki ariko banatanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka