Musanze: Abishwe n’abagizi ba nabi bashyinguwe
Abantu 14 ni bo biciwe mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi cyabereye mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Abagizi ba nabi bakoresheje amabuye, amafuni n’izindi ntwaro gakondo babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri centre yitwa mu kajagari.
Abagizi ba nabi 19 ni bo bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kubahiga bukware. Ni mu gihe batanu bamaze gufatwa aho bari bihishe mu mashyamba, mu misarani, abandi bihishe mu buvumo. Kugeza ubu icyo gikorwa kikaba gikomeje.
Umuhango wo gushyingura batandatu mu baturage bishwe wabereye mu Kagari ka Kabazungu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yitabiriye uwo muhango, ari kumwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, n’abakuriye Ingabo na Polisi.
Bose bahurije ku guhumuriza abaturage no gukomeza kwicungira umutekano, babasaba kujya bihutira gutanga amakuru y’abantu bagaragara iwabo batabazi.

Ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu baburiye ababo muri ubu bwicanyi n’ababurokotse bavuze ko abicanyi babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri centre yitwa mu Kajagari biyambitse imyambaro ya gisirikari babanza gukeka ko ari abashinzwe umutekano, nyamara batungurwa no kubona bari kwica abaturage.
Uretse abo batandatu bashyinguwe mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, abandi bashyinguwe mu Murenge wa Kinigi muri ako karere ka Musanze.



Ohereza igitekerezo
|
NDABANZA GUSHIMIRA INGABO Z’URWANDA KUBYO ZIKORA KDI NKABA NIHANGANISHA IM,IRYANGO YABUZE ABABO.....
uwomugabo wamunganyinka twasangiyeamasaka ntaweyigezeyima hanokwikora yaratuye Imana imuhe iruhukoryiza