Santrafurika: Abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda bashimwe kubera umuganda bahakoze

Abasirikari n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) n’abandi Banyarwanda baba muri icyo gihugu (Diaspora) ku wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 bahuriye hamwe n’abaturage bo mu murwa mukuru Bangui mu gikorwa cy’umuganda cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

Abitabiriye uwo muganda bakoze isuku batoragura ibikoresho bikoze muri pulasitike byari binyanyagiye ahantu hatandukanye, bakuraho n’ibindi biteza isuku nke, ari na ko batunganya ahagaragaraga ibihuru.

Uwo muganda wari ugamije kurushaho kwimakaza umubano n’ubumwe hagati y’abaturage n’abari muri izo nzego z’umutekano kugira ngo barusheho kuganira ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga amahoro, kwimakaza isuku n’umutekano no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Uwo muganda kandi witabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu gace wabereyemo n’abayobozi mu Muryango w’Abibumbye.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wari muri uwo muganda witwa Alain Yemo yashimiye Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Amahoro n’abandi Banyarwanda baba muri icyo gihugu kubera ibyo bikorwa by’ubumuntu byaba ibyo kubungabunga amahoro n’iby’umuganda, asaba abaturage bo muri Santrafurika na bo kubigira umuco kuko bidasaba amafaranga ahubwo bisaba gukunda igihugu.

Alain Yemo yavuze ko uwo ari umusanzu ukomeye ku baturage ba Santrafurika kuko ibikorwa nk’ibyo bifasha abaturage kwirinda indwara nka malaria, impiswi, Ebola, n’izindi.

Claude Bizimana wavuze ku ruhande rw’Abanyarwanda baba muri Santrafurika yasobanuye ko icyo gikorwa cy’umuganda cyakozwe kugira ngo bagisangize abaturage bo muri Santrafurika, babatoze no kwigirira uruhare mu kwiteza imbere badategereje ubundi bufasha.

Yagize ati “Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, Abanyarwanda bahurira mu gikorwa cy’Umuganda, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’iterambere, bagateza imbere imibereho yabo, ndetse bakarushaho no kunga ubumwe.”

Claude Bizimana yasobanuye ko ibikorwa nk’ibyo Abanyarwanda bari muri Santrafurika bazabikomereza no mu bindi bice by’umurwa mukuru Bangui.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka