Nk’uko ushinzwe itumanaho muri Arsenal yabitangarije BBC, David Luiz Moreira Marinho, myugariro w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza aragera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2019.

Biteganyijwe ko David Luiz azaba aje mu bikorwa bitandukanye by’umupira w’amaguru no guteza imbere ubukerarugendo kugeza ku cyumweru, bikaba bifitanye isano na gahunda ya Visit Rwanda mu bufatanye bwa RDB na Arsenal.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|